Sonia Kayitesi umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka DJ Sonia, ahataniye ibihembo bitangirwa muri Ghana, bigahabwa umu-DJ mwiza muri Afurika.
Muri ibi bihembo bizwi nka ‘Youth Excellence Awards (YEA)’, Dj Sonia ahatanye n’abandi bo muri Ghana barimo DJ Wallpaper, DJ Sta, Dj Sena na Dj Orxty. Hari kandi Dj Tmonie na Dj Lisa-Li bo muri Nigeria ndetse na Dj Blacky wo muri Kenya.
Uretse iki cyiciro muri i bihembo harimo ibindi byiciro birimo icy’umuntu wahize abandi mu bikorwa by’ubugiraneza, ibijyanye n’ubwiza n’imyambarire, uburezi n’ibindi.
DJ Sonia yavuze ko yabonye amahirwe yo guhatana muri ibi bihembo nyuma yaho ababitegura bashakaga uhagararira u Rwanda bagasanga ariwe wujuje ibyo bashakaga.
Ati “Babonye nujuje ibisabwa. Nishimiye kuba ntangiye guhatanira ibihembo hanze y’u Rwanda.’’
Yakomeje avuga ibijyanye n’uko abantu bazatora abahatanye bitaratangazwa.
Dj Sonia Yacuranze ahantu hatandukanye harimo nk’igitaramo cyabaye umwaka ushize cyo gusoza Giants of Africa Festival n’ibindi. Ubu ni umwe mu bavanga imiziki kuri RBA.
Ibi bihembo bya Youth Excellence Awards (YEA) Sonia ahatanyemo byatangiye gutangwa mu 2017, aho bigamije gushimira abantu bahize abantu mu byiciro bitandukanye, atari muri Ghana gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.