Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kurangwa n’imyitwarire myiza, ndetse asaba Umuryango Nyarwanda kurera neza kuko byubaka igihugu
Ni ingingo yagarutseho mu masengesho yo gushimira no gusabira igihugu, yabaye kuri iki Cyumweru, agaruka ku myitwarire mibi ikunze kugaragara mu rubyiruko, ndetse igira ingaruka ku gihugu.
Perezida Kagame yagarutse ku bahungu n’abakobwa bakiri bato bashakana ariko hadaciye kabiri bagatangira kugirana ibibazo bizamo no kurwana, bikaganisha ku gutandukana.
Ati “Abashakanye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana, bashakanye kugira ngo bagire umuryango, umuryango utuze, amahoro, ndetse umere neza, ntabwo ari ukwirirwa barwana.”
Yakomoje ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa, ndetse abwira abayobozi ko bagomba kubikurikirana kuko bigira uruhare mu gusenya igihugu.
Ati “Uwambara ubusa ararata iki abandi badafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa, ariko burya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi batandukanye bateraniye muri aya masengesho ko badakwiye kwemerera Umuryango Nyarwanda ko ubaho gutyo.
Ati “Uko twicaye hano nk’abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe, ni izambika ubusa, Abanyarwanda uko abana tubarera, ari abana ari abakuru ni uko turerwa? Nuko turera?”
Yakomoje ku rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge agaragaza ko ari byo ntandaro zo gusenyuka kw’ingo no gutandukana kw’abashakanye, yongera kubaza abayobozi uruhare rwabo mu kurwanya iyi myitwarire ikunze kugaragara mu rubyiruko.
Perezida Kagame yibukije imiryango Nyarwanda ko igomba kurera no kuganiriza abagize imiryango yabo, kuko bifasha mu kubaka igihugu.