Massamba Intore ari mu myiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye mbere mu gihugu cy’u Butaliyani, mu gitaramo cyihariye kizakusanyirizwamo inkunga yo gushyigikira Diaspora Nyarwanda yo mu Butaliyani.
Iki gitaramo cyateguwe n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubutaliyani mu rwego rwo gufatanya n’abandi bandi banyarwanda baba ku mugabane w’Uburayi gutangira umwaka wa 2025 mu byishimo
Nkuko twabitangarijwe n’umwe mubari gutegura iki gitaramo kizaba tariki ya 28 Ukuboza 2024 kikabera mu mugi wa Milan yadutangarije ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukusanya inkunga inkunda yo gushyigikira umuryango wa Diaspora Nyarwanda mu Butariyani ndeste no kwifurizanya umwaka mushy awa 2025
Yakomeja avuga muri icyo gitaramo inkunga izavamo izajye mu kigega cya Diaspora Nyarwanda mu butaliyani kugira ngo izabashe gukomeza ibikorwa bitandukanye bakora mu rwego rwo guteza imbere umunyarwanda n’U Rwanda .akaba ariyo mpamvu twifuje gutumira Massamba Intore
Yavuze ko gutumira Massamba Intore muri iki gitaramo ahanini “Twashingiye mu kuba tumukunda, ari inshuti yacu, ari inshuti ya benshi, tukaba tugukunda ibihangano bye.”
Akomeza ati “Itorero Imararungu ryahisemo kuzamuherekeza muri iki gitaramo, mu gihe we azaba aririmba. Niwe muhanzi wenyine tuzakorana, ariko harimo n’itorero nyine ryacu. Ni igitaramo kimwe tuzakora, tariki 28 Ukuboza 2024, turi kumwe na Massamba Intore.
Ni igitaramo kidasanzwe kuri uyu muhanzi, kuko kibaye kimwe mu byo azaba akoreye hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka. Ni nyuma y’ibyo yagiye akorera mu Rwanda no hanze yarwo birimo n’icyo yakoze yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki mu gitaramo yise “3040 y’Ubutore.”