Mu gihe abanyarwanda batandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu bitegira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani urwego Ngzuramikorere (RURA ) impinduka zijyanye n’aho abantu basanzwe bafatira imodoka zerekeza mu ntara, zimwe muri zo zikurwa muri Gare ya Nyabugogo.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA hanze kuri uyu wa 17 Ukuboza mu 2024, nyuma yo kugirana ibiganiro n’Urwego n’umujyi wa Kiagli.
Iri tangazo rigaragaza ko tariki 23-24 no kuri 30-31 Ukuboza mu 2024, abazatega imodoka ziberekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro (unyuze i Karongi), bazazifatira kuri Kigali Pele Stadium, aho kuba muri Gare ya Nyabugogo nk’uko byari bisanzwe.
Izi mpinduka kandi zireba aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, banyuze mu nzira ica i Kabuga kuko bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.
Abandi batarebwa n’iki cyemezo bazakomeza gufatira imodoka muri Gare ya Nyabugogo n’iy’i Nyanza (Kicukiro).
Ni icyemezo kigamije koroshya ingendo mu bihe by’iminsi mikuru. Gifashwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali umaze igihe uhanganye n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abagenzi bahurira muri Gare ya Nyabugogo mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abakora ingendo mu minsi mikuru kuzitegura kugira ngo birinde umuvundo wo ku munsi wa nyuma ushobora kuba muri za gare, ariko anizeza ko hari ingamba zihari zo gutuma abantu bagenda nta nkomyi.
Ati ‘‘Nibyo koko mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa ikindi gihe haba hari ingendo z’abantu benshi hajyaga habaho imbogamizi mu gutwara abantu n’ibintu akaba ari ikibazo ariko twabonye, ngira ngo tunashimire leta y’u Rwanda ko hari uruhare rukomeye yagize, yaguze amabisi 100, yageze hano.’’
‘‘Ibyo byose ari uburyo bwo kugira ngo horoshywe uburyo abantu bagenda ariko ku bufatanye na Polisi ndetse na RURA, mu gihe nk’iki dufite uburyo twitegura dufatanyije n’abashoramari mu bijyanye n’ubwikorezi kugira ngo tubashe gukemura ikibazo cy’ubucucike bwashobora kuboneka muri gare zaba izo mu Mujyi wa Kigali ariko no hirya no hino mu Ntara kuko abantu baba bagenda, iyo bari kuza hano batugana, iyo yakerewe i Kigali ashobora gukererwa n’ahandi agana.’’
Muri iri tangazo ubuyobozi bwa RURA burasaba abateganya gukora ingendo mu ntara gutegura ingendo zabo kare bagura amatike kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo.
Ikindi nuko babijeje ko abakozi ba RURA n’umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nzego bazaba Bahari mu rwego rwo gufasha bagenzi ingendo zabo neza .
RURA kandi yasabye abazakora ingendomuri ibi bihe by’iminsi mikuru kwihanganira impinduka zabayeho