Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye muri imwe muri Stade yo muri iki gihugu zikagwamo abarenga 56.
Ku Cyumweru gishize ni bwo bariya bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye bashyamiraniraga muri Stade ya N’Zérékoré nyuma y’icyemezo kitavugwaho rumwe cy’umusifuzi.
Imibare itangwa n’inzego za Leta iravuga ko abantu 56 ari bo bapfuye, mu gihe itangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yo ivuga abarenga 135.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Guinée-Conakry ndetse n’abaturage be nyuma y’ariya makuba yabereye mu gihugu cye.
Ati: “Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ndetse n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bwatakariye mu isanganya ryabereye muri Stade ya N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abaturage ba Guinée muri rusange”.
Umukino wabereyemo iryo sanganya, wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya.
Imvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.
Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyamirana gutangira ubwo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro.
Polisi yateye ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.
Usibye abapfuye biganjemo abana bato amakuru avuga ko hari n’abarenga 100 bakomeretse bikomeye, na ho abandi barenga 1,000 bakomereka byoroheje.