Umuhanzi Gahima Innocent Uzwi nka Kevin Montana wamenyekanye mu bijyanye no gutembereza ba mukerarugendo hano mu Rwanda akaba anazwi mu ndirimbo nka Sava tres Bien yakoranye Social Mula ndetse na Zamuka aheruka gushyira hanze yinjie mu bushabitsi bwa Restaurant mu mjyi wa Musanze .
Uyu mugabo ubusanzwe yari asanzwe afite Hotel mu mujyi wa Musanze y’inyenyeri 3 yitwa Montana nayo yinjiye muri ubwo bushabitsi bwa Restaurant kugira ngo arusheho gutanga serivise nziza mu bijyane kwakira abashyitsi muri uwo mujyi wa Musanze.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wacu ,yamutangarije ku mpamvu yatumye yumva yashora imari ye mu bijyanye na restaurant mu mujyi wa Musanze .yagize ati nashinze iriya Restaurant kugira nkore ikinyuranyo n’izindi zo muri uwo mujyi aho izaba ifite umwihariko mu bijyanye n’amafunguro ya Kinyafurika ndetse nayo ku mugabane w’aziya aho hazaba hinganjemo ayo mu bushinwa akunzwe naba mukerarugendo basura ako karere.
Mu gashya Montana Restaurant izaba irusha izindi nuko ibiciro byaho bizaba biri hasi cyane ukurikije izindi Restaurant zo muri uwo mujyi ,ikindi ni uko abanyeshuri biga muri Kaminuza ziri mu mujyi wa Musanze bashyiriweho Promotion ku mafunguro yo muri Montana Restaurant aho uzajya yerekana Ikarita y’inshuri niba yariraga ibihumbi 5000 Frw ho azajya arira ku 2500Frw .
Kevin Montana tumubajije kukuba yaba agiye gushyira imbaraga nyinshi mu bushabitsi kurusha izo ashyira mu muziki we ,yadusubijeko afite iishinga myinshi cyane n’abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda akaba azabatangariza igihe zimwe mu ndirimbo zizatangira kujya hanze .