Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza bwemejwe na Afurika yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’miryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwagiye mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.
Itangazo rikomeza riti “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk’intwaro yo kugishyiraho igitutu.”
U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z’Abanyafurika mu rugendo rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy’amahoro kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.
Rwakomeje ruti “Mu by’ukuri, bene ibyo bihano ntabwo byigeze bibasha kuzana ibisubizo ahubwo byagiye birushaho gukomeza ibibazo bikaba bibi kurushaho no kubisunikira mu gihe kizaza.”
U Rwanda rwakomeje rwemeza ko izo mbaraga u Bubiligi buri gukoresha mu gushaka ko ruhagarikirwa inkunga, zerekana ko nta bufatanye mu bijyanye n’iterambere bugikenewe hagati y’impande zombi.
Rwashimangiye ko rushingiye kuri ibyo ruhagaritse imikoranire yose n’u Bubiligi muri gahunda zigamije iterambere kuva mu 2024-2029. Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 95 z’Ama-euro, aho hari hasigaye gukoreshwa miliyoni 80 z’Ama-euro.
Muri iryo tangazo kandi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko idashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu kandi ko rushyigikiye amahoro no gukemura ibibazo mu buryo burambye.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ishimangira ko nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje kuba aturutse ku kunanirwa inshingano kwa RDC n’umuryango mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zawo zo gusenya umutwe w’Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR.
U Rwanda rukomeza rugaragaza ko ubufatanye mu birebana n’iterambere bukwiye kuba bushingiye ku bwubahane.