Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimye byimazeyo Shema Natete [MC Brian] n’inshuti ze ziganjemo urubyiruko, ni nyuma y’uko batanze ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de santé ku bantu 700 bifite agaciro ka 2,100,000 RWF ku miryango 148.
Ni ku nshuro ya Karindwi bakoze iki gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha imiryango itishoboboye mu rwego rwo gushimira igihugu amahirwe kidahwema guha urubyiruko.
MC Brian yizera ko amahirwe igihugu kimuha afatanyije n’inshuti ze, bakwiye kuyakoresha mu guhindura ubuzima bw’abandi. Uyu mugabo azwi cyane muri iki gihe, binyuze mu bikorwa byo kuyobora imikino ya Basketball, kuba umushyushyarugamba mu mikino y’umupira w’amaguru, muri Volleyball n’ahandi.
Akusanya inkunga binyuze mu bukangurambaga bise “One for One Campaign”, hanyuma bagahitamo Akarere batangamo ubwisungane mu kwivuza buri mwwaka.
MC Brian yabitangarije itangazamakuru , ko mu nshuro zirindwi (7) zishize bakora ibi bikorwa, bamaze bamaze gutanga Mutuelle de santé 1350 zifite agaciro ka 4,050,000 Frw. Kandi batanze ihene 15 ku miryango 15 mu Karere ka Bugesera.
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kandi batanze ibiribwa ku miryango 10. Akomeza ati “Byonyine kumva ko ufashije abantu bagera kuri 700 kwivuza umwaka wose niyo batabikubwira biba ari igikorwa cyo gutanga ubuzima.”
Yungamo ati “Ikindi n’uko hari abana babaga ku muhanda twigishije tukanabasaba kuva ku muhanda ubu barangije ishuri bakaba ari na ba rwiyemezamirimo.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimye MC Brian n’inshuti ze ku bw’umutima wo gufasha, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza 700 bahaye abaturage bo muri kariya karere.
Yavuze ati “Icya mbere ni ugushimira, gutanga bujya ni ku mutima, rero mu Karere tuba dufite abaturage bafite ubushobozi bwo kwishyura ‘Mutuelle de Sante’ ariko tukagira n’abandi bayabona bigoranye, ndetse n’ababona ibice bakananirwa kuzuza umusanzu wose. Rero, turagirango tubashimire by’umwihariko kuba badufashije guha abaturage Mutuelle de santé zigera kuri 700.”
Yavuze ko mu gutanga ubu bwisungane mu kwivuza, harebwe ku byiciro byari bifite imbogamizi mu kubona ubwishyu. Ati “Twishimira ko bahawe ubuzima umwaka wose, hamwe n’ingamba zifatwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, gushyiraho amavuriro yegera abaturage, tuzi neza ko umuturage agomba kuba afite ubwisungane, ubu rero twibwira ko abantu 700 bose bazarangiza uyu mwaka, rwose ntuwarwara yajya kwivuza kuko afite ‘Mutuelle de santé’.
Meya Nzabonimpa yavuze ko ibyakozwe na MC Brian n’inshuti ze ari ‘urugero rwiza no ku bandi’ kandi biri mu murongo w’Umukuru w’Igihugu, aho Umuturage agomba kuba mu isonga mu bimukorerwa.
Ati “N’abandi bafite ubushobozi, bafite aho bahurira […] Kuba babashije gufasha abaturage bari bafite imbogamizi yo kwivuza, bakaba babafashije ni ishimwe rikomeye. Turabashimira, kandi dushishikariza n’abandi kujya bagira umutima ufasha.”
Umwe mu baturage baho I Gicumbi wahawe Mutuelle de Sante yadutagarije ko ari mu byishimo byinshi cyane kuba yahawe ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe mu myaka yashize yagorwaga no kujya kuvuza abagize umuryango we mu gihe yabaga ahangano kubabonera ibyo kurya ndetse no kwishyurira abana amashuri ,akaba yashimiye abagize umuryango wa Mc Brian and Friends kuba babibutse abasabira umugisha ku mana