Real Madrid yabaye imwe mu makipe yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Champions League, nyuma yo kwitwara neza igahatana kugeza ku munota wa nyuma, igakura intsinzi y’ibitego 3-2 kuri Man City.
Andi makipe yitwaye neza ku mukino wa mbere arimo Paris Saint Germain, Juventus na Dortmund.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, ni bwo mu bihugu bitandukanye habereye imikino ya kamarampaka (play-offs) ku makipe atarabonye itike y’ako kanya ya ⅛.
Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Real Madrid yo muri Espagne na Manchester City yo mu Bwongereza, ari na yo yari yakiriye uwo mukino kuri Etihad Stadium.
Umukino watangiranye ingufu ku ruhande rwa Real Madrid, dore ko yakiniraga mu rubuga rwa Man City ndetse mu minota 10 ya mbere yari yamaze kurema uburyo bugera kuri buta bw’igitego ariko yirangaraho.
Gutinda kubona izamu kwa Kylian Mbappé na Vinicius Jr bari bayoboye ubusatirizi bwayo, byakanguye abakinnyi b’umutoza Pep Guardiola, batsinda igitego cya mbere ku munota wa 19.
Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Erling Haaland, wahererekanyije neza na Joško Gvardiol kugeza bageze mu rubuga rw’amahina.
Real Madrid ya Carlo Ancelotti yashatse kwishyura mu gice cya mbere ariko bikomeza kwanga kugeza amakipe yombi agiye mu karuhuko.
Igice cya kabiri Real Madrid yacyinjiranyemo imbaraga yinshi cyane ndetse isatira bikomeye izamu rya Manchester City kugeza ibonye igitego ku munota wa 59 cyinjijwe na Kylian Mbappé.
Iki gitego cyongeye gukangura Man City ndetse inabona penaliti ku munota wa 75, ubwo Phil Foden yinjiraga mu rubuga rw’amahina ariko bikarangira Federico Valverde amushyize hasi.
Iyi yavuyemo igitego cya kabiri cya Haaland muri uyu mukino ku munota wa 80. Ancelotti yahise akora impinduka akuramo Dani Ceballos, ashyiramo Luka Modrić.
Abakinnyi be bahise bishyura mu minota itanu ku gitego cyatsinzwe na Brahim Diaz abifashijwemo na Vinicius Junior, ndetse na Jude Bellingham ashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera ari na cyo cyahesheje intsinzi Real Madrid.