SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuherwe Johanna Rupert yesheje agahigo ko kuba umukire wa mbere muri Afurika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Umuherwe Johanna Rupert yesheje agahigo ko kuba umukire wa mbere muri Afurika
Ubukungu

Umuherwe Johanna Rupert yesheje agahigo ko kuba umukire wa mbere muri Afurika

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/04 at 4:25 PM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Umuherwe Johanna Rupert wo muri Afurika y’Epfo yongeye kuba umukire wa mbere kurusha abandi muri Afurika, n’umutungo ungana na miliyari 13 z’amadolari y’Amerika, akaba asimbuye Aliko Dangote wo Nigeria wari umaze iminsi ari kuri uyu mwanya.

Uyu munyemari wo muri Afurika y’Epfo yaherukaga kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari afite miliyari 10.3$ Dangote akagira miliyari 9.5$.

Guhera ku ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama, umutungo wa Dangote, nk’uko Bloomberg ibigaragaza, wagabanutseho gato uva kuri miliyari 13.8$ ugera kuri miliyari 13.6$, mu gihe umutungo wa Johanne Rupert wazamutse uva kuri miliyari 13.4$ ugera kuri miliyari 13.6$.

Mu mwaka warangiye ku itariki ya 29 Nyakanga, Dangote yari amaze gutakaza arenga miliyari 1$, nyamara uyu mwaka niwo yujurijemo uruganda rucukura rukanatunganya peteroli runini muri Nigeria, uretse ko rukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye ku buryo rutaratangira gutanga umusaruro urwitezweho.

Nigeria kandi iri mu bihe bikomeye bitewe n’imyigaragambyo y’urubyiruko iri kudindiza ubucuruzi, nayo ikaba ishobora kuba mu mpamvu umutungo wa Dangote ukomeje kugabanuka muri iyi minsi.

 

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Ahupa Radio August 4, 2024 August 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben na Remah Namakula batumiwe mu gitaramo i Musanze

July 25, 2024
Andi makuru

Bwiza n’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda biyemeje gutera ibiti ibihumbi 200

February 17, 2024
Andi makuru

U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora

February 7, 2025
Imyidagaduro

Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark

October 2, 2024
Imyidagaduro

Tom Close yashyize hanze indirimbo yise niyo Ikamena yakoranye na Fireman

October 17, 2023
Andi makuru

Bwiza na Chris Eazy batumiwe mu gitaramo cyiswe Liberation Day Rwanda muri Zambia

April 16, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?