Umuhanzi Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya ‘Niyo ikamena’ iri mu mwimerere w’ibihangano by’uyu muhanzi yahereyeho agitangira umuziki.
Mu kiganiro n’Umunyakuru wacu Tom Close yamutangarije ko iyo ndirimbo ari umwimerere we ugizwe n’urwunge rw’indirimbo zifite ubutumwa buvuga ku buzima butandukanye bw’imibanire y’abantu.”
Iyi ndirimbo Tom Close ahamya ko iri mu cyiciro kimwe n’izitwa Si beza, Ntibanyurwa, Sinarinkuzi, Komeza utsinde n’izindi zinyuranye yakoze myaka yo hambere agitangira umuziki.
Uyu muhanzi yongeyeho ko iyi ndirimbo ahanini igamije kwibutsa abantu ko guhura n’ibicantege bitavuze kugera ku iherezo, yibutsa abantu ko igihe cyose umuntu agifitweho ukuboko ku Imana ntawamurwanya ngo amuneshe.
Tom Close yavuze ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Fireman kuko ari umwe mu baraperi beza bamaze imyaka myinsi mu Rwanda ariko bari batarabasha kuririmbana.
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’igihe uyu ashyize hanze album ye ya munani yise ‘Essence’. Iriho Indirimbo nka A Voice Note yakoranye na Bull Dogg ,Finaly yakoranye na Wezi wo muri Zambia ,Fly Away ,Inside ,Kampala yakoranye na A Pass wo muri Uganda ,Super woman yakoranye na Sat w’I Burundi, Be my teacher ,The One ,Party,Feelings yakoranye na B Threy ,My Number one yakoranye na Nel Ngabo na Riderman ,Mariwe na Don’T worry .