SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark
Imyidagaduro

Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 2, 2024
Share
SHARE

Massamba Intore watumiwe gutaramira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Burayi, mbere yo guhaguruka i Kigali yabanje gukebura barumuna be abasaba kuryoherwa n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ariko bakirinda gusamara.

Uyu muhanzi witegura kwerekeza i Burayi azitabira Umwiherero w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bihugu by’i Burayi, uzabera muri Denmark guhera tariki ya 4-6 Ukwakira 2024.

Massamba Intore ategerejwe mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2024 aho abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazaba bishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ariko nanone banishimira intsinzi baherutse kwegukana mu matora yaba ay’Umukuru w’Igihugu ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mbere y’uko ahaguruka i Kigali, Massamba Intore yadutangarije ko asaba barumuna be by’umwihariko ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro kutazatwarwa n’ibyiza u Rwanda rugezeho ngo bahimbarwe birenze, birare.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitandukanye n’ibindi bihugu mu mateka, n’abahanzi rero bagomba kugira ingendo bagenda yubaka iki gihugu, ariko mu buryo burimo indangagaciro n’ikinyabupfura. Burimo no kudasamara kuko umwanzi ahora arekereje ku muryango avuga ati icyampa bagasamara nanjye ngo mbasame.”

Massamba Intore watangiye gutaramira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu 1989, araba anizihiza imyaka 35 amaranye nabo.

Yijeje abakunzi be bazahurira muri Danemark ko bazataramana mu ndirimbo zijyanye n’ibihe by’urugendo rwaganishaga ku ntsinzi.

Ni ibyishimo kwa Safi Madiba wabonye ubwenegihugu bwa Canada
Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri
Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”
Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner bashobora kwisanga mu buroko
Element yasinye imyaka 3 muri Label 1: 55 AM ikoreramo Bruce Melodie
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Videoslots Ie No Download

May 28, 2024

Free Online Gambling No Deposit Australia

February 25, 2025

French Casino Online

February 25, 2025

Kosice Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

How Much Do Pokies Make

May 28, 2024

24 Pokies 4 Fun Serial

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?