SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora
Andi makuru

U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: February 7, 2025
Share
SHARE

U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’igorora, azamara imyaka itanu aho buri ruhande ruzungukira ku rundi imikorere n’imicungire inoze y’urwego rw’igorora.

Ni amasezerano yasinywe ku musozo w’uruzinduko itsinda ryo mu Rwego rushinzwe Igorora muri Namibia ryagiriye mu Rwanda kuva ku itariki 4-6 Gashyantare 2025.

Yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste na ho Namibia ihagarariwe na Komiseri Mukuru rw’Urwego rwayo rushinzwe Igorora, CG Raphael T.Hamunyela.

Ayo masezerano agamije gufasha ibihugu byombi kwigira ku mikorere y’inzego zombi z’igorora hagamije kuyinoza kurushaho.

Ateganya ko ibihugu byombi bizajya bisangira ubumenyi mu bya tekiniki, mu micungire y’abagororwa n’inzego z’igorora, guhugurana hagamijwe kongerera ubumenyi abakora mu nzego z’igorora hagati y’impande zombi no gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora.

Ayo masezerano kandi azafasha impande zombi gukora ingedoshuri mu bihugu byombi zigamije kungurana ubumenyi, gukora inyigo n’ubushakashatsi bihuriweho ndetse no gusangira umuco na siporo hagati by’ibihugu byombi.

RCS igaragaza ko mu rugendoshuri CG Raphael T. Hamunyela n’itsinda bari kumwe bagiriye mu Rwanda bashimye cyane uburyo mu magororero yo mu Rwanda bita ku kurengera ibidukikije, ndetse n’uburyo abakora mu rwego rw’igorora bita ku kurengera uburenganzira bw’abagororwa.

Bashimye kandi uburyo abakora mu rwego rw’igorora mu Rwanda bahabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi.

RCS kandi igaragaza ko na yo yashimye cyane uburyo abagororwa bo muri Namibia bigishwa imyuga itandukanye ijyanye no gukora mu nganda bigatuma abasoje kugororwa bajyana ubumenyi bwabahesha akazi mu nganda cyangwa na bo bakazishinga.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu.

 

CG (Rtd) Gasana yajuririye igifungo cy’iminsi 30
Uruganda rwa skol Rwanda rwishimiye Imidari ibinyobwa byarwo byegukanye mu marushanwa ya Monde Selection
Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC
Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Top Online Pokies And Casinos In New Zealand Right Now

February 25, 2025

Neteller Deposit Casino

May 28, 2024

Which Slots Pay Out The Most

February 25, 2025

Casinos Like Joe Fortune

May 28, 2024

Winward Sister Casino

May 28, 2024

Jackpot City Casino New Zealand

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?