Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2024 nibwo inshuti n’umuryango wa Dr Alfred Paul Jahn wari uzwi nka Mona Amie bamusezeyeho bwa nyuma banamuherekeza mu cyubahiro.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Dr Alfred Paul Jahn watangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umurambo wa nyakwigendera wakurwaga mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge ugezwa mu rugo iwe aho yasezeweho bwa nyuma.
Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti n’umuryango wa Dr Alfred Paul Jahn bamusabiye umugisha n’iruhuko ridashira mu isengesho ryabereye iwe mu rugo riyoborwa n’umukozi w’Imana Annet
Nyuma y’isengesho abitabiriye umuhango wo guherekeza Dr Alfred Paul Jahn, bakomereje mu irimbi rya Nyamirambo aho umubiri we washinguwe mu gahinda kenshi ndetse n’amarira y’imiryango y’abakene myinshi yafashije cyane mu buzima bwe hano kw’isi na hano mu Rwanda
Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Dr Alfred Jahn wabanjirijwe n’umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe ahavugie amagambo menshi avuga urukundo no kwihangana yagize mu myaka 87 yamze hano kw’isi
Buri wese wafashe ijambo yaba mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Dr Alfred Jahn ndetse no mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro Umuryago we washimiye buri wese wababaye hafi muri iki gihe gikomeye , ndetse na Guverinoma y’U Rwanda byihariye akarere ka Nyarugenge yari abereye umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye bijyane no guteza imbere abatifashije
Dr Alfred Paul Jahn yitabye Imana ku tariki ya 12 Kamena 2024 iwe mu rugo I Nyamimbo azize uburwayi