Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 urubyiruko ruhuriye mw’itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rwiyemeza kurwanya abahakana babafobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Uru rubyiruko ruzwiho cyane gukoresha imbuga za X,Facebook,Instagram na Tik Tok rwashimangiye ibyo nyuma yo kunamira inzirakarengane zirenga ibihmbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso ,aho rwiyemeje gukomeza gukoresha izo mbuga zivuga ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira itazongera ukundi mu gihugu cyacu.
Ibikorwa byo guhakana no gufobya Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje kuba ikibazo mu muryango wa diaspora y’u Rwanda, cyane cyane mu bihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, na DR Congo, bibamo abakoze jenoside yo mu 1994 bagerageza gukomeza Kwibasira ubwoko bw’Abatutsi
Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi akenshi bikorwa n’abasize bayikoze kugira ngo bakomeze bahishe uruhare rwabo ndetse no kugarura amateka mabi mu Rwanda .
Ubwo bageraga ku rwibutso urwo rubyiruko rukoresha Imbuga Nkoranyambaga babanje gusobanurirwa amateka yaranze U Rwanda kuva mu bukoloni kugeza kuri Repubulika yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni bazira uko bavutse .
Nyuma yo kuganirizwa amateka yaranze u Rwanda my myaka ya Kera aashyize kandi indabyo ku mva rusange ahashyinguwe abarenga 250.000.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Tito Harerimana wari uhagarariye urwo rubyiruko yavuze ko icyabateye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bashakaga kugira ngo barwanye urubyiruko rukomoka kubakoze Jenoside birirwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakoresheje imbuga nkoranyambaga
Tito Harerimana, yavugiye mu izina ry’iryo tsinda, yasobanuye icyabateye gusura urwibutso ari uko abakoze Jenoside bari mu cyiciro cya nyuma cya jenoside, bagannye inzira yo guhakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Urwo rubyiruko kubera ko ruzi ko nta Radiyo cyangwa Televiziyo mu Rwanda byabaha umwanya wo gukwirakwiza ubutumwa bwabo bwuzuyemo urwango n’amacakubiri bahisemo kugana imbuga nkoranyambaga kugira bakomeze bacengeze ibitekerezo byabo bya Jenoside mu bantu .
Kugeza ubu urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rukomeje kwibasirwa cyane no kuyobywa cyane ku mu mbuga kuko bahahurira ‘amakuru Atari ay’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Harerimana yagaragaje kandi impungenge zatewe no guceceka kw’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu cyumweru cyo kwibuka (7-13 Mata). Yavuze ko guceceka bishobora kuba bifitanye isano no kutamenya icyateye jenoside.
Tito yavuze kandi ko yizera ko intambwe imaze guterwa bivuze ko mu gihe kiri imbere, aba bakoresha imuga nkoranyambaga bazamenyeshwa neza kandi bagashobora kurwanya abahakana Jenoside mu buryo bunoze, bikagira ingaruka nziza ku bandi.
Mu gusoza yasabye bagenzi kugugumana Icyifuzo cyo kumenya byinshi ku mateka kuko bafite iminsi myiza kandi ko abifuza kwiga byinshi ku byabaye mu bihe byashize abasaba ko ushaka kumenya neza amateka y’ibyabaye mu Rwanda buri wese yazajya asura inzibutso za Jenoside zitandukanye akabasha kwimenyera byinshi ku mateka y’igihugu cyacu .
Ku ruhande rwa Laurette Akariza Annely, ufite imyaka 24, nawe usanzwe akoresha izo mbuga yavuze ko yatangiye kwandika ibitabo bigamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka ya Jenoside ,akaba yaramaze kwandika igitabo yise ‘Wet and the rainbow”
Yakomeje avuga ati: “Nabonye ko amateka y’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atanditswe neza bituma ntangira kwandika ibitabo kugira ngo igisekuru cyacu kimenye amateka afitanye isano narwo
Akariza yemera ko ingaruka za jenoside zitagize ingaruka ku babyeyi bacu gusa no ku bana babo. Ibi bivuze ko ibisekuruza bizaza nabyo bizagira ingaruka.
“Niba tutanditse vuba aha ibyabaye, birasa nkaho nta kintu gikomeye cyo kurwanya. Ni yo mpamvu, tugomba gushyira ingufu mu kubungabunga amateka yacu. tukabikora twerekana ko twumva amateka yacu kandi tukemeza ko abashaka kubihakana bazamenya ko ab’igihe kizaza bigiye kandi bahuye n’ingaruka zabyo. ”
Oleg Olivier Karambizi, Ushinzwe gusesengura no gukumira Jenoside yakoreweAbatutsi muri Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavize ko umugambi wateye imbaraga zateye Jenoside ari uko abayikoze bari bagamije kudasiga umuntu n’umwe
Iyi ntego yatangijwe binyuze muri poropagande kuva 1959 kugeza mu myaka ya za 1960, 1970, ndetse no mu 1994. Ubu umugambi umwe wagaragaye ni uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi Isi yose ibibona .
Karambizi yahamagariye abitabiriye amahugurwa gukoresha izi mbuga zabo neza, cyane cyane ku bijyanye n’ibirimo. “Aya ni amateka yacu. Ntidukwiye kuba inshingano kandi twibwira ko ari abantu bamwe bagomba guhangana na bo mu gihe abandi batagomba kubikora. Ni imbaraga rusange.”
Marie Solange Nishimwe uzwi mu bahimba utuntu dushya ku mbuga nkoranyambaga we yashimangiye ko yamenye aho ashobora kubona byinshi byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’amateka arambuye ku makuru yuko abakoze Jenoside nabahamwe n’ ibyaha bayikoze .
Mu gusoza yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rugomaba kubyakira kandi ntiruhweme kubaza abakuru ibisobanuro birambuye ku mateka yaranze igihugu cyacu kandi rugaharanira kutazasubira inyuma na gatoya