SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw
Iyobokamana

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/07 at 11:32 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umupasiteri wo muri Nigeria, Mr Ebonyi yatawe muri yombi aregwa kuba yaratuburiye abayoboke be bikarangira ajyanye amafaranga yabo kuyakoresha mu nyungu ze bwite.

Theo O Ebonyi uzwi cyane nka Mr Ebonyi muri leta ya Benue, arashinjwa kunyereza  amafaranga y’abayoboke be ndetse n’abandi asaga Miliyoni y’amadorali.

Komisiyo ishinzwe ibyaha bishingiye ku ubukungu n’imari muri Nigeria (EFCC) ivuga ko Bwana Ebonyi yasabye abayoboke be kwishyura amadolari 1,300 buri wese kugira ngo abone inkunga ingana na Miliyari 20 z’amadorali muri Ford Foundation ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma, nibwo iperereza ryakozwe na EFCC ryagaragaje ko iyi fondasiyo nta masezerano cyangwa ubufatanye yigeze igirana na Pastor Ebonyi, bisobanuye ko ibyo yakoraga ari ubutubuzi.

Pastor Ebonyi, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko ari ibinyoma byakwirakwijwe n’abanditsi bo kuri interineti. Gusa, ntacyo yigeze atangaza ku byaha aregwa.

Si ubwa mbere uyu mukozi w’Imana atawe muri yombi, kuko n’umwaka ushize yarafunzwe nyuma aza kurekurwa, ariko kuri ubu inzego zibishinzwe ziyemeje kubishyira ku mugaragaro nk’uko umuvugizi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa yabitangaje.

EFCC kandi irega Ebonyi uyobora itorero ryitwa Faith on the Rock Ministry International Church, gukoresha amafaranga yakuye mu buriganya akagura imitungo igera kuri itanu. Iyi komisiyo yanatangaje ko uyu mupasiteri azahanwa n’urukiko iperereza nirirangira nubwo hataramenyekana ibihano agomba guhabwa.

Uyu mupasiteri yahakanye iby’ifungwa rye ariko umuvugizi wa EFCC, Dele Oyeware yemeje ko afunzwe ko  nubwo iperereza ryari rigikomeje bari birinze kubitangaza kare.

 

 

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Nsanzabera Jean Paul February 7, 2024 February 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Skol yateguye igitaramo Nyega Nyega kizahuriramo abaraperi bakanyujijeho mu Rwanda

May 5, 2023
Andi makuru

Rond Point yahoze ari iya Mtn kimihurura yasenywe

January 10, 2025
Imikino

Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport

April 3, 2025
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025
Utuntu n'utundi

Umutekano udasanzwe wari wose mu rubanza rwa Kazungu Denis wishe abantu 14

September 21, 2023
Imikino

Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algeria

April 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?