SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw
Iyobokamana

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 7, 2024
Share
SHARE

Umupasiteri wo muri Nigeria, Mr Ebonyi yatawe muri yombi aregwa kuba yaratuburiye abayoboke be bikarangira ajyanye amafaranga yabo kuyakoresha mu nyungu ze bwite.

Theo O Ebonyi uzwi cyane nka Mr Ebonyi muri leta ya Benue, arashinjwa kunyereza  amafaranga y’abayoboke be ndetse n’abandi asaga Miliyoni y’amadorali.

Komisiyo ishinzwe ibyaha bishingiye ku ubukungu n’imari muri Nigeria (EFCC) ivuga ko Bwana Ebonyi yasabye abayoboke be kwishyura amadolari 1,300 buri wese kugira ngo abone inkunga ingana na Miliyari 20 z’amadorali muri Ford Foundation ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma, nibwo iperereza ryakozwe na EFCC ryagaragaje ko iyi fondasiyo nta masezerano cyangwa ubufatanye yigeze igirana na Pastor Ebonyi, bisobanuye ko ibyo yakoraga ari ubutubuzi.

Pastor Ebonyi, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko ari ibinyoma byakwirakwijwe n’abanditsi bo kuri interineti. Gusa, ntacyo yigeze atangaza ku byaha aregwa.

Si ubwa mbere uyu mukozi w’Imana atawe muri yombi, kuko n’umwaka ushize yarafunzwe nyuma aza kurekurwa, ariko kuri ubu inzego zibishinzwe ziyemeje kubishyira ku mugaragaro nk’uko umuvugizi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa yabitangaje.

EFCC kandi irega Ebonyi uyobora itorero ryitwa Faith on the Rock Ministry International Church, gukoresha amafaranga yakuye mu buriganya akagura imitungo igera kuri itanu. Iyi komisiyo yanatangaje ko uyu mupasiteri azahanwa n’urukiko iperereza nirirangira nubwo hataramenyekana ibihano agomba guhabwa.

Uyu mupasiteri yahakanye iby’ifungwa rye ariko umuvugizi wa EFCC, Dele Oyeware yemeje ko afunzwe ko  nubwo iperereza ryari rigikomeje bari birinze kubitangaza kare.

 

 

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza
Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye
Korali Cornerstone yo muri UEBR igiye kumurika alubumu yayo ya mbere ku mugaragaro
Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
Tonzi Ntiyemeranye nabaca intege abahanzi Nyarwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Superlines Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Blackjack Dealer In Australia

February 25, 2025

What Are The No Deposit Bonuses Available For Irish Players At Virtual Casinos

July 25, 2019

Pestana Casino Park Login App Sign Up

May 28, 2024

Ireland Accepted Crypto Casinos

March 11, 2020

New Ie Online Casino Bonus Codes

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?