Mu gihe Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’U Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu gihe cy’Iminsi ijana igatwara Abatutsi barenga miliyoni bazira Uko bavutse, abagize Itsinda ry’abanyarwenya bakunzwe cyane hano mu Rwanda rya Gen-Z Comedy basuye Urwibutso rwa Jenoside kwa Kigali ruri ku gisozi .
Aba banyarwenya bakigera kuri uru rwibutso babanje basobanurirwa amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 , Bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka.
Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu basaga 250.000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabasubiza ku nkombe.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso ruri ku Gisozi, aba banyarwenya biyemeje gukoresha impano bafite bimakaza urukundo, ubumwe, amahoro ndetse n’ibindi bihuza abantu kuruta ibibatanya.
Mu kiganiro na AHUPA Radio Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi cyane nka Fally Merci, akaba yaranashinze urubuga rutanga amahirwe ku banyarwenya bakiri bato, GEN-Z Comedy yadutangarije impamvu nyamukuru yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yagize ati ‘’ Twifuje gusura urwibutso rwa Jenoside kugira twifatanye n’abanyarwanda bose ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 , U Rwanda rumaze rwiyubatse .
Ikindi twifuzaga ni uko benshi mu banyarwenya bo muri Gen-z Comedy bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba byari mu buryo kugira ngo bamenye amateka n’amakuba igihugu cyacu cyahuye nayo mu myaka ishize uhereye muri za 1959 kugeza 1994 ubwo Abatutsi bongeraga kwibasirwa bitewe n’uko bavutse .
Merci yasoje avuga ko uru ruzinduko bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko rwongeye gushimangira ko nk’urubyiruko biyemeje kurwanya buri kintu cyose cyatuma amakuba yagwirirye u Rwanda yongeraha kubaho ukundi
Yasabye kandi Abanyarwanda gukomeza kwibuka Biyuma muri iyi minsi ijana twunamira abacu bazize uko bavutse .