Umuhanzi Jabo Jean Marie uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yibutse abagize umuryango we ndetse n’inshuti ze bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ruhango .
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside mu Karere ka Ruhango cyabereye mu mirenge ya Kabagali na Kinihira yari yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abayobozi mu karere naho Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa akaba n’Imboni y’akarere ka Ruhango .
Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka nawo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabagali aho uyu muhanzi nawe yari ari kumwe n’inshuti ze .
Bukeye bwaho ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo igikorwa cyo kunamira inzirakaregane cyabaye aho abacitse kw’icumu muri iyo mirenge ya Kinihira na Kabagali bibutse Abatutsi bazize uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uyu muhanzi aherekejwe n’inshuti ze zaturutse mu bice bitandukanye mu gihugu hose bunamiye ndetse banashyira indabo aharuhukiye bamwe mubari bagize umuryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse anatanga ubutumwa ku rubyiruko rwari rwitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka mu muri iyo mirenge .
Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka uyu muhanzi n’urwo rubyiruko rwari rwamuherekeje basuye kandi banagirana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’ikigo cyitiriwe Mutagatifu François w’Assise cyita ku bana bafite ubumuga giherereye i Karambi ho mu umurenge wa Kabagali.
Mu kiganiro na AHUPA RADIO Jabo Jean Marie yadutangarije ko kwibuka abari bagize Umuryango we ari igikorwa afata nko kwongera kumva ko bari kumwe kandi yishimirako nyuma y’imyaka 30 ishize bambuwe ubuzima we yamaze gushibuka akaba yaramaze kwiyubaka .
Ku nama yagira urubyiruko yarusabye ko ruhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugahora runiteguye gufata inshingano zo kubakira ku byagezweho bityo u Rwanda ntiruzongere kugira aho rutsikira
Uyu muhanzi Jabo Jean Marie azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umusonga”, “Ntukazime” n’izindi zitandukanye.