SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Victor Rukotana yatandukanye n’umujyanama we No Brainer
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Victor Rukotana yatandukanye n’umujyanama we No Brainer
Imyidagaduro

Victor Rukotana yatandukanye n’umujyanama we No Brainer

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 10, 2025
Share
SHARE

Victor Rukorana uri mu bahanzi bakora umuziki gakondo kandi bakunzwe mu Rwanda , yatandukanye n’uwari umujyanama we nyuma yo kumushinja ibirimo imyitwarire itari myiza hagati ye n’abandi bahanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambagaze mu ibaruwa yageneye abanyamakuru, Victor Rukotana yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umujyanama we, Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, nyuma yo kugirwa inama n’abantu benshi ndetse no kubona ko umubano utari mwiza hagati ye n’abandi bahanzi ugira ingaruka ku muziki we.

Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona ko imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime benshi bazi nka No Brainer.”

Victor Rukotana yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO ko ibyo yakoze abona byari bikwiye kandi yizeye ko nta ngaruka byamugiraho kuko amasezerano afite uko abigena.

Yavuze ko mu masezerano yabo harimo ko mu gihe hari ibyo batumvikanaho buri ruhande rufite uburenganzira bwo gusesa amasezerano.

Ati “Twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu ariko na none arimo ingingo yemera ko twatandukana igihe hari ibyo twaba tutumvikanaho.”

Twifuje kuvugana na Ishimwe Jean Aime ngo twumve uko yakiriye iki cyemezo cy’umuhanzi asanzwe areberera, ariko ntibyakunda ko yitaba telefone ye igendanwa.

Victor Rukotana atandukanye na Ishimwe mu gihe biteguraga gusohora album ‘Imararungu’, ya mbere y’uyu muhanzi.

Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya
Irene Ntale mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa Impeta n’umukunzi we
Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Kimenyi Yves na Muyango bateguje ubukwe Bwabo
Album 25 Shades ya Bwiza izamurikwa ku mugaragaro nyuma y’Icyunamo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Dice Games For Money

May 28, 2024

Slotum Bonus Code

May 28, 2024
Ubuzima

Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana

December 30, 2022

Poker Sites In Australia

May 28, 2024

Fantasino Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

24 Vip Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?