Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2023 ,umuhanzi Nyarwaya Innocent ukunze kwiyita Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Kompanyi y’Ubwubatsi ya Marchal Real Estate maze nawe abashimira kuba bahiguye ibyo bamwemereye ubwo yamurikaga alubum ye ya Mbere yise Suwejo.
Ni mu kiganiro cyahuje aba bombi n’itangazamakuru Kibera muri Onomo Hotel aho Kompanyi ya Marchal Real Estate yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo Ujekuvuka Emmanuel ndetse na Yago n’umujyanama we n’abanyamakuru benshi cyane biganjemo abakorera ku muyobora wa Youtube na bandi bandika mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda .
Iki kiganiro kibaye nyuma y’uko mu minsi ishize uyu muhanzi Yago Pon yagiye ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) akandi avuga ko kugeza nubu atarashyikirizwa ikibanza Kompanyi ya Marchal Real Estate yamwemereye mu gitaramo cye yakoreye muri Camp Kigali ,nyuma yo kwandika ayo magambo habaye guterana amagambo ku bakurikira uyu muhanzi ndetse n’umuvugizi wa Marchal Real Estate uzwi nka Julius Chita ibintu byafashe indi ntera bigatera benshi kwibaza niba koko ibyo uyu muhanzi yanditse ku mbuga ze ari Ukuri .
Nkuko byatangarijwe muri icyo kiganiro n’itangazamakuru nyuma yiryo hangana rikomeye Ubuyobozi bwa Marchal Real Estate ndetse na bagize itsinda rifasha umuhanzi Yago bagiranye ibiganiro byihariye ari nabyo byaje kuvamo guhabwa icyo kibanza nyuma y’amakosa yagiye aba hagati yabo bombi .
Muri uwo muhango umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe impapuro z’ikibanza yemerewe kiri mu karere ka Gasabo nubwo byagizwe ibanga rikomeye cyane hirinzwe kuvuga aho giherereye neza ndetse n’agaciro kacyo gusa icyabayeho ni ihererekanya ryibyo basezeranye .
Mu ijambo Umuyobozi wa Marchal Real Estate Bwana Emmanuel Ujekuvuka yabanje Gushimira Umuhanzi Yago Pon Dat ku bikorwa bye byiza akomeje gukora mu muziki nyarwanda ndetse anashimira uruhare Itangazamakuru ibyo rikora kugira ngo bombi nka Kompanyi ebyiri zagiranye amasezerano y’ubufatanye zibashe gukorana neza .
Ujeku yakomeje asobanura impamvu bateguye icyo kiganiro aho yagize ati :kuri uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane kuri twe kuko tugiye kumurikira Yago ikibanza twamwereye kandi tunasinyane amasezerano twagiranye yo kuba agiye kuzajya yamamaza ibikorwa bya Marchal Real Estate Developers (Brand Ambassador ).
Yavuze ko impamvu bagendeyeho bahitamo gukorana na Yago ari uko muri gahunda bafite nk’ikigo kimaze gukura bafite gahunda zo guteza imbere urubyiruko ,ikindi ni uko Yago nk’umuhanzi basanze ari umwe mu bahanzi bamaze igihe gitoya mu muziki ariko akaba yerekana ko ashoboye kandi yifuza kuzagera kure bitewe nuko ari mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ziwe bikaba bituma natwe rero ibikorwa byacu dukora byo kugurisha ibibanza no kubaka amazu bigera kure hashoboka .
Mu gusoza ijambo rye yagarutse mu buryo bushya bagiye gutangira gufasha abaturage batifashije ndetse n’abashaka kugura ibibanza bya makeya ndetse ukikuguze akaba yanaboneraho kwitomborera ikindi , atibagiwe n’itangazamakuru yabijeje ko kubera imikoranire yabo naryo bagiye gushyiraho ubundi buryo buzajya bufasha abanyamakuru kubona inzu cyangwa ibibanza bya make bamaze kureba koko uwo muntu azabasha kugenda akishyura.
Ku ruhande rw’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat mu ijambo rye yagarutse kuri byinshi byabaye mu minsi ishize ariko ashimangira ko igihe tugezemo abantu ba bagabo batagapfuye ibintu nkibyo akaba ariyo mpamvu yabashimiye kuba barafashe umwanya bakicara bagakemura ikibazo bikaba ari ibintu buri wese yakagombye gushyira imbere kugira twubake u Rwanda rwiza rw’ejo .
Nyuma y’icyo gikorwa nkuko twabitangarije na Marchal Ujeku bakurikijeho kwerekeza mu karere ka Bugesera aho Marchal Real Estate bagiye gushyikiriza umuturage wo muri ako karere utishoboye inzu bamwubakiye nyuma yo guhitwamo n’Ubuyobozi bwako karere ko ariwe ukeneye ubufasha bw’iyo nzu .
AMAFOTO :SERGE/INYARWANDA