SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > #Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera
Iyobokamana

#Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/04/08 at 7:49 AM
Wakibi Geoffrey
Share
1 Min Read
SHARE

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 7 Mata 2024 mu gihe u Rwanda n’Isi yose byinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabinyujije mu murongo ya Bibiliya uri muri Yeremiya 30:17 handitse ngo “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza yasabye Abanyarwanda gushima Imana uburyo yabanye nabo mu myaka 30 ishize ndetse asaba akarokotse Jenoside gukomezwana Kristo.

Ati “Dufatanye hamwe gushima Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse. Haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu.”

“Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga.”

Yakomeje asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiyubaka.

Ati “Komeza uhange Imana yawe amaso, uharanira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu, duharanira kwiteza imbere, kwiyubaka no kubaka urwatubyaye. Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga.”

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Wakibi Geoffrey April 8, 2024 April 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we

March 25, 2024
Imyidagaduro

Kivumbi yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye

May 28, 2024
Imyidagaduro

Amateka ya Bob Marley umaze imyaka 43 apfuye ariko akaba agikunzwe na benshi

May 11, 2024
Imyidagaduro

Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede

March 18, 2024
Andi makuru

Ikigo ADHI cyishimiye gufatanya na Minisitiri Suella Braverman gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri 60.

March 19, 2023
Imyidagaduro

Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko

September 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?