SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko
Imyidagaduro

Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: September 8, 2023
Share
SHARE

Ikigo gicuruza Amashusho ya Televiziyo, CANAL+Rwanda, kibinyujije muri Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV yaguze filimi y’uruhererekane ‘Seburikoko’ aho kugeza ubu ariho honyine izajya itambuka.

Amakuru yigurwa ry’iyi filimi yatangajwe ku wa, Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu muhango wo gutangaza filimi nshya Canal + yitegura gushyira hanze mu minsi iri mbere.

Iyi filimi iri mu zikunzwe mu Rwanda, yari imaze imyaka umunani itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Seburikoko ni filimi y’uruhererekane igaruka ku butumwa bwiganjemo ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, haba mu mujyi ndetse no mu cyaro.

Muri iki gikorwa kiswe “Back to School”, Canal + yanatangaje izindi filimi nshya yitegura gushyira hanze nka Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe na Tom Close.

By’umwihariko Ishusho ya Papa izatangira gutambuka kuri Zacu TV tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

Iyi filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’umusore ufite Nyina w’Umubiligi na Se w’Umunyarwanda, aho ubwo aba agize imyaka 30 ajya mu Rwanda gushaka Se ngo amujyane mu Bubiligi mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Nyina.

Muri rusange nyinshi muri izi filimi zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson

ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal +.”

Muri Nyakanga 2022, Canal+ Group nibwo yaguze Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda yaba izo bakoze ndetse n’izo baguze ku bandi, ikaba ari shene ya 38.

 

 

 

Nyuma y’imyaka 2 Jay Polly yitabye Imana yibutswe n’inshuti ze n’Umuryango we
Noopja nyuma yo kwegukana ibihembo muri Africa Music Academy yashyize hanze indirimbo ebyiri zishimira Perezida Kagame
The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato
Abanyarwenya Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis MCA Tricky Sundiata basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuriro uri kwaka mu rugo rwa Steve Harvey
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Best Online Pokies With Real Money Bonuses In Australia

September 5, 2023

Sun City Online Casino

May 28, 2024

Excelbet Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Moon Sisters Slot

May 28, 2024

Vip Lounge Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Golden Reels Casino Real Money

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?