SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amateka ya Bob Marley umaze imyaka 43 apfuye ariko akaba agikunzwe na benshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Amateka ya Bob Marley umaze imyaka 43 apfuye ariko akaba agikunzwe na benshi
Imyidagaduro

Amateka ya Bob Marley umaze imyaka 43 apfuye ariko akaba agikunzwe na benshi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 11, 2024
Share
SHARE

Imyaka 43 irashize, umunya-Jamaica,Robert Nesta Marley,umuhanzi mu njyana ya Reggae,yitabye Imana.

Bob Marley ufatwa nk’uwamenyekanishije cyane injyana ya Reggae,ubusanzwe yitwa Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamaica, aza kwitaba Imana ku wa 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bob Marley akiri ku isi, yaranzwe no gukora indirimbo zakundwaga kandi zigikunzwe n’imbaga y’abatuye Isi biganjemo abarasita.

Uyu mugabo ni umwe mu batumye umuziki wa Jamaica ndetse n’umuryango Rastafari umenyekana ku isi ndetse ubona abakunzi benshi. Nyakwigendera, ni we muhanzi wa mbere ku Isi mu bakora injyana ya Raggae wabashije kugurisha ibihangano byinshi dore ko yagurishije ama CD agera kuri miliyoni 200.

Bob Marley yabyawe n’umugore w’umwirabura witwa Cedella Marley Booker wari ufite imyaka 18 na se w’umuzungu witwa Norval Marley wari ufite imyaka 50. Kuvuka muri ubu buryo byatumye Bob Marley ahura n’ibibazo by’ivangura mu bwana bwe kugeza abaye ingimbi. Se wa Bob yitabye Imana uyu mwana afite imyaka 10 gusa.

Bob Marley ni umwe mu bahanzi bubatse izina ku rwego rw’Isi, kugeza na n’ubu niwe muhanzi uzwi kurusha abandi washoboye guteza imbere no kumenyekanisha injyana ya Reggae. Akaba n’uwa mbere mu mateka washoboye kugurisha CD nyinshi z’indirimbo muri iyi njyana.

Mu gihe cye cy’ubugimbi, Bob Marley yavuye mu buzima bw’icyaro butari bumworoheye, ajya gushakisha ubuzima mu mujyi i Trenchtown muri Kingston.

Ahageze yahamenyaniye na Neville Livingston wanitwaga Bunny Wailer na Winston Hubert McIntosh wiyitaga Peter Tosh bafatanyije guhimba no kuririmba.

Mu 1962, ku myaka 17 y’amavuko, nibwo Bob Marley yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Judje not’ bisobanura ngo ntugace urubanza. Muri iki gihe indirimbo ze ntizakunzwe cyane ariko ntibyamuciye intege yakomeje gushyira ingufu ze mu buhanzi.

Mu 1963, afatanyije na Junior Braithwaithe, Peter Tosh na Bunny Wailer bakoze itsinda bise Wailers bisobanura ababibyi. Bashoboye gusinyana kontaro (contrat) na studio One mu 1964 bikaba byaraborohereje gusohora indirimbo zabo.

Nyuma yo gushyingiranwa na Ritha Anderson mu 1966, Bob Marley yasubiye gushaka nyina wari waramaze nawe gushaka undi mugabo w’umunyajamayika witwa Booker bakaba bari baragiye gutura muri Amerika.

Bob yashatse akazi ko gukora muri hoteri yitwa Dupont, ariko ntibyamubuza kubibangikanya no kujya yandika indirimbo.

Kuba nta muterankunga ubifitiye ubushobozi yari afite, kugira ngo amufashe mu icuruzwa ry’ibihangano bye, byatumaga indirimbo ze zitagurwa ku buryo bushimishije.

Ku bw’izo mpamvu Bob Marley yaje guhura n’ubukene ku buryo kuba mu mugi n’umugore we Ritha, ndetse n’abana babo babiri (2) Cedella na Ziggy bikomeza kugorana ahitamo gusubira mu cyaro aho yavukiye mu 1967.

Nta mikoro ahagije, mu 1969 Bob Marley yongeye gusanga nyina muri Amerika. Ahageze yashatse akazi ko gukora mu ruganda rukora ibijyanye n’amamodoka rwa Crysler. Umugore we n’abana nyuma baje kuhamusanga.

Tariki 3 ukuboza mu 1976, Bob Marley yararusimbutse, i Kingston mbere ya konseri (concert) agiye gukora. Abantu batandatu bafite intwaro bamutegeye iwe, bamurasa isasu ryamufashe ukuboko, irindi mu gituza, mu itako, irindi rikomeretsa umugore we Ritha mu mutwe ariko ntiryamuhitana. Don Taylor, umunyamerika wamufashaga mu bya muzika (manager) nawe yarashwe amasasu 6 aramukomeretsa. Uwashoboye kumenyekana muri aba bagizi ba nabi harimo Jim Broun.

Iminsi nyuma y’uko ibi biba, Bob Marley yitabiriye igitaramo i Kingiston. Umwe mu banyamakuru amubajije impamvu yaje nyuma y’igihe gito agiriwe nabi, yaramusubije ngo “ niba abantu bagerageza guhungabanya isi bataruhuka, ni gute njye nabikora ? »

Ku iherezo ry’ubuzima bwe, Bob Marley yayobotse idini y’aba ortodoxe bo muri Etiyopiya. Bob Marley yifuje gusoreza ubuzima bwe muri Etiyopiya, ariko ntibyashobotse kuko yaguye i Miami ku ya 11 Gicurasi 1981,ku bitaro bya kaminuza ya Miami muri Leta ya Frolida afite imyaka 36 azize indwara ya cancer y’uruhu.

Yashyinguwe ku ya 21 Gicurasi muri paruwasi yavukiyemo, ya Mutagatifu Ann aho uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi.

Bob Marley yagiye afatwa n’abantu bo mu bihe bitandukanye nk’umuvugizi w’abatagira kivurira. Yashatse kugaragaza uburyo amateka y’abirabura yacuritswe.

Abana ba Bob Marley bazwi ni 11, harimo batanu yabyaranye n’umugore we Ritha, harimo babiri muri bo batari abe. Umukobwa we mukuru Imani Carole, wavutse ku ya 22 gicurasi 1963 ntiyigeze amwemera, akaba yaramubyaranye na Cheryl Muray.

Nyuma yo gushakana na Ritha, Bob yakiriye umwana witwa Sharon amurerana n’abe.

Bob Marley abarirwa albums 13 yasohoye n’izindi 6 yakoze mu buryo bwa Live ariko yakoze indirimbo 133.

Imwe muri album ze zamumenyekanishije ikanagurwa kurusha izindi ni iyo yise ‘No woman no cry’ aho iyi ndirimbo irimo ubutumwa buhumuriza umugore uba mu buzima bubi no guhohoterwa.

Umuzingo w’indirimbo wa Exodus wa Marley n’itsinda ry’abaririmbyi rye rya Wailers urimo indirimbo zakunzwe nka Jamming, Three Little Birds na One Love.

 

 

Kidumu azatamira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Juction Nyuma y’imyaka 4
Umunyarwenya Ben Nganji yibarutse ubuheture
Umuhanzikazi Adele yatangaje ko agiye guhagarika kuririmba
Iserukiramuco rya Caravane du Rire ryitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abanyamahanga bataha bifashe imbavu (Amafoto)
Danny Vumbi agiye kumurika ‘album’ yise 365 ivuga ku minsi amaze adakorana na KIKAC Music
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Shema Fabrice yasubije Bayingana mu mirimo ye

March 27, 2025

Candy Pop 2 Slot

May 28, 2024

Lataamo Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Free Gambling And Ireland Banks

May 28, 2024

Milkyway Online Casino Real Money

May 28, 2024

Westgate Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?