Nyuma yaho umujyi wa Kigali ukomeje kugenda ubu igicumbi cy’ubukerarugendo aho abanyamahanga benshi basigaye bishimira kugirira ibihe byiza mu Rwanda abatetsi babigize umwuga bo mu mahoteli na Restaurant bo mu mujyi wa Kigali bateguye iserukiramuco bise Taste Flavour of Kigali aho bazamurika amoko atandukanye y’amafunguro yo kw’isi hose .
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2024 muri Grand Legacy I Remera .abatetsi batandukanye bo mu mahoteli y’I Kigali bamuritse amafunguro atandukanye yo mu bihugu bitandukanye ushobora kubona hano mu mujyi wa Kigali igihe wahasohokeye uri umunyamahanga binyuze mu gikorwa cyo kumvisha abari bitabiriye icyo gikorwa uburyohe mu rwego rwo kubereka uko ayo mafunguro ategurwa
Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gutegura Iserukiramuco ryiswe Taste Flavour of Kigali, giteganyijwe guhera tariki 23 kugeza 24 Werurwe uyu mwaka.
Ni Iserukiramuco ryateguwe n’Ihuriro ry’abatetsi babigize umwuga mu Rwanda, RCA, ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Ethiopia SACEL Ltd, hagamijwe kwereka abasura u Rwanda ko bashobora kuhabona amafunguro yo mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko, hamenyekanishwa indyo gakondo z’ibihugu bitandukanye zitegurirwa mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bitabiriye iri serukiramuco bavuga ko babyishimiye kuko bituma barushaho kumenyana ndetse no kunguka ubumenyi.
Umwe mu bitabiriye iri iserukiramuco utegura amafunguro yo muri Somalia, avuga ko iri serukiramuco ari amahirwe akomeye kuri bo.
Ati: “Umujyi wa Kigali ubamo abantu benshi b’imico n’imyemerere bitandukanye, ni amahirwe kuri twe kugaragaza amafunguro gakondo y’iwacu , dutewe ishema nabyo.”
Akomeza agira ati: “Twahigiye byinshi, iwacu ntabwo tuzi guteka indyo zokeje, rero aha twahigiye.” Ku buryo iihe tuzaba turi iwacu twazajya dutekera abavandimwe bacu aya mafunguro tubikesha uyu munsi .
Murwanashyaka Samuel ni umwe mu batetsi bitabiriye, avuga ko bazunguka amafunguro atandukanye batagiraga muri Hoteli yabo.
Ati: “Mu mahoteri habamo amafunguro menshi, tuzabigiraho na bo bazatwigiraho mbega tuzategura ibintu bishya tutari dufite muri hoteli yacu.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatetsi babigize umwuga RCA, Rutayisire Innocent, avuga ko Igihugu kizungukira muri iri serukiramuco.
Ati: “Mu bukerarugendo u Rwanda ruri gutera imbere rwakira abashyitsi benshi, iyo baje bakabona ayo mafunguro atandukanye, bagira amahitamo ntabwo umuntu arya indyo imwe, rero bizatuma abantu benshi bagira icyizere cyo kuza mu gihugu”.
Igikorwa cyo kumurika amafunguro atandukanye atekwa muri Kigali cyari cyitabiriwe n’amahoteli agera muri 30, mu gihe amaze kwiyandikisha kuzitabira iserukiramuco arenga 100.
Biteganyijwe ko Iserukiramuco rya Taste Flavour of Kigali rizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2024,rikazabera muri Camp Kigali, tariki 23 na 24 Werurwe 2024.
Amafoto :Niyonzima Moise