Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Salva Kiir Mayardit na Félix Tshisekedi bemeranyije ko ibibangamiye umubano w’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bikemurwa vuba.
Ni ibyatangajwe n’ibiro bya Perezida wa RDC kuri uyu wa 25 Werurwe 2024 nyuma y’aho Perezida Salva Kiir agiranye ikiganiro na Tshisekedi, cyabereye mu muhezo i Kinshasa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kiir yasobanuye ko mu nshingano ze, azakora ibishoboka kugira ngo akarere kagire umutekano.
Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko kugira ngo umutekano ugerweho, impande zose bireba zikwiye kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama ya Luanda na Nairobi mu mwaka wa 2022.
Yagize ati “Ibiganiro byacu byari byerekeye ku guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere kacu. Ndabizeza ko mu nshingano zanjye nka Perezida wa EAC, tuzakorana kugira ngo akarere gatekane, hagamijwe kugera ku iterambere ry’imibereho y’abaturage n’ubukungu.”
Perezida Kiir yageze muri RDC nyuma yo gusura u Rwanda n’u Burundi, aho yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu karere, umubano wahungabanye na wo ukanagurwa.
Ni uruzinduko yakoze mu gihe nka RDC n’u Rwanda bishinjanya guhungabanya umutekano wa buri ruhande, binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR.
U Burundi na bwo bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, ndetse byatumye bufunga imipaka muri Mutarama 2024. U Rwanda rwasubije ko nta bufasha na buke ruha umutwe uwo ari wo wose urwanya Leta y’u Burundi.