Sony yatangaje ko igiye kwirukana 8% by’abakozi b’igice cyayo gikora ibikoresho byifashishwa mu mikino ikinirwa kuri za mudasobwa cyizwi nka PlayStation Abakozi bazirukanwa ku Isi yose bagera kuri 900.
Iri gabanya ry’abakozi rigiye rizagera cyane kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Buyapani no mu Bwongereza aho studio ya PlayStation y’i Londers yo igiye gufungirwa imiryango.
Mu butumwa yandikiye abakozi, Umuyobozi w’Ishami Sony Interactive Entertainment, ribarizwamo Play Station, Jim Ryan, yise iki cyemezo “amakuru mabi” ndetse avuga ko “ari umunsi ukomeye cyane muri iki kigo.”
Ati “Twanzuye ko byanze bikunze ibi byemezo bidukomereye bigomba gushyirwa mu bikorwa. Twemeranyije ko hari abakozi tugomba kugabanya barimo n’abagiye bagira uruhare runini mu kwaguka kwacu.”
Iyi studio igiye gufunga imiryango y’i Londers, yatangijwe mu 2002. Kuva icyo gihe yagiye ikora imikino yamenyekanye cyane irimo SingStar na This Is Football.
Mu minsi ishize yakoze imikino yifashisha ikoranabuhanga rya Virtual Reality, rituma abayikina bamera nk’abayirimo bya nyabyo, irimo VR Worlds na Blood & Truth. Kuyikina bisaba ko uba ufite amadarubindi yabugenewe ya Sony.
Hari abakozi bari hagati ya 51 na 200 bari bari gukora ku wundi mukino w’imirwano bateganyaga gushyira hanze vuba.
Nubwo inyungu ya PlayStation yazamutseho 16% umwaka ushize, muri rusange amafaranga yinjiza yaramanutse cyane ugereranyije n’ayo yinjizaga mu myaka yatambutse.