SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Google ikomeje gushinjwa n’urukiko gukoresha amanyanga rugahora imbere cyane
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Google ikomeje gushinjwa n’urukiko gukoresha amanyanga rugahora imbere cyane
Ikoranabuhanga

Google ikomeje gushinjwa n’urukiko gukoresha amanyanga rugahora imbere cyane

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/06 at 9:25 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Umucamanza Amit Mehta wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko ishakiro rya internet rya Google rikoresha amayeri menshi arimo no kwitambika andi mashakiro mato, kugira ngo rihore ku mwanya wa mbere.

Mu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere mu rubanza rwari rumaze igihe, umucamanza yagaragaje ko Google ikoresha amafaranga menshi buri mwaka yiyamamaza n’ubundi buryo bwose bushoboka, kugira ngo hatagira andi mashakiro abyutsa umutwe akayicaho.

Iki kirego cyatanzwe ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump wahoze ari Perezida, basaba ko Google ikorwaho iperereza kuko ubuhangange bwayo butuma ibwitwaza, igaca intege ibindi bigo bito bifite udushya mu gukora amashakiro agezweho.

Kugeza ubu ku bintu byose bishakishwa kuri Internet hakoreshejwe mudasobwa na telefone, Google ikoreshwa ku kigero cya 89.2%. Nko ku bakoresha telefone gusa, ishakiro rya Google rikoreshwa ku kigero cya 94.9%

Google ishinjwa kwishyura akayabo inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, kugira ngo ishakiro ryayo abe ariryo rishyirwa muri ibyo bikoresho, bityo abantu kuyikoresha byorohe.

Ikindi umucamanza yagaragaje ni uko aho kongera imbaraga mu kuvugurura ishakiro rya Google ngo rirusheho kujyana n’igihe, icyo kigo hamwe na Alphabet yakibyaye bikoresha uko bishoboye bigaca intege ibindi bikizamuka, bikica ihangana mu bucuruzi.

Kent Walker ushinzwe ibikorwa Mpuzamahanga muri Google yatangaje ko bazajuririra uwo mwanzuro kuko batemeranya nawo.

Nibura buri munsi abantu ku Isi bifashisha ishakiro rya Google inshuro miliyari 8.5, bikaba byarikubye kabiri ugereranyije n’uko byari byifashe mu myaka 12 ishize.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Ahupa Radio August 6, 2024 August 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

June 13, 2023
Iyobokamana

Pasteur Mr Ebonyi wo muri Nigeria arashinjwa ubwambuzi bwa Miliyari 1 Frw

February 7, 2024
Imyidagaduro

Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo

March 9, 2024
Imyidagaduro

World Star Entertainment yashyize igorora abanyempano bifuza gukora indirimbo

January 19, 2023
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamella witegura kurushinga na The Ben yakorewe ibirori bya Bridal Shower

November 19, 2023
Andi makuru

Ibikorwaremezo abanyarwanda bakwitega kubona mu mwaka wa 2025

January 4, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?