SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: February 20, 2024
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Algeria, Général Saïd Chanegriha, n’itsinda ry’abofisiye ayoboye, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024 basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, Gen Chanegriha yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Général Mubarakh Muganga, amuganiriza ku iterambere rya RDF no ku mutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Uyu musirikare n’abofisiye ayoboye kandi basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa na Minisitiri Juvénal Marizamunda.

Gen Chanegriha yatangaje ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’abofisiye ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.”

Gen Chanegriha n’itsinda ry’abofisiye ayoboye bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa 19 Gashyantare. Kuri uyu wa 20 Gashyantare basuye Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ingoro y’amateka yo guhagarika jenoside.

Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88
Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)
Ingendo zo mu kiyaga cya kivu hagati ya Bukavu na Goma zasubukuwe
Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro
Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Igitaramo urw’intwari cyaranzwe n’amashimwe ku nkotanyi ndetse n’udushya twinshi(Amafoto)

July 4, 2025

Online Casino Ie Bonus No Deposit

May 28, 2024

Ireland Number One Electronic Casino

May 28, 2024
Andi makuru

Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda

February 28, 2025
Andi makuru

Perezida Emmanuel Macron yahawe urwamenyo ageze muri Mayotte

December 20, 2024

What Are The Best Free Bonus Video Pokies To Play In Australia To Win Real Money

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?