SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingendo zo mu kiyaga cya kivu hagati ya Bukavu na Goma zasubukuwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingendo zo mu kiyaga cya kivu hagati ya Bukavu na Goma zasubukuwe
Andi makuru

Ingendo zo mu kiyaga cya kivu hagati ya Bukavu na Goma zasubukuwe

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: February 18, 2025
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa M23 burangajwe imbere na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru bwashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza yo kurekura ingendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu zigasubukurwa bunasaba ko icyo cyemezo gihita gikurikizwa ako kanya.

Itangazo rya gatatu rya Guverineri Bahati Musanga Erasto, ryasohotse tariki 17 Gashyantare 2025, rivuga ko ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu zizajya zikorwa amasaha 24 kuri 24.

Ubwato bwa Emmanuel  busanzwe bukora ingendo zihuza imijyi ya Goma na Bukavu, nibwo bwahagurutse mbere y’ubundi mu gitondo, ku nkombe z’ikiyaga i Bukavu bwerekeje i Goma.

Bwari bwuzuye abagenzi, abenshi harimo abari baravuye mu mujyi wa Goma bahungira Bukavu, ariko kubera nta mirwano yabaye mu mujyi wa Bukavu bahitamo gusubira mu mujyi wa Goma.

Ingendo zo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ni zo zihuza Goma na Bukavu, mu gihe umuhanda ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo udakoze, abantu bakifashisha amazi.

Icyakora Abanyekongo benshi bakoresha umuhanda w’igitaka banyura mu Rwanda, kandi bakavuga ko aribyo bihendutse ndetse byihuse, kuko nyuma yo kwambuka umupaka wa Goma ujya Gisenyi ugafata imodoka zigenga, ukoresha amasaha 5 ukaba ugeze ku mupaka wa Kamembe na Bukavu, mu gihe gukora urugendo rwo mu mazi ukoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu ukoresha amasaha agera 10.

Uretse ingendo zo mu mazi, umupaka wa Rusizi wongeye gufungurwa, abantu bakomeza ibikorwa byabo by’ubuhahirane.

Umujyi wa Bukavu uratekanye, mu gihe imirwano irimo yegera ibice bya Uvira, abarwanyi ba M23 bakaba bamaze kugenzura byuzuye umupaka wa Kamanyola, uri hagati ya Rusizi na Uvira.

 

Abaturage 170 baguye mu gitero cy’Ubwiyahuzi muri Sudani
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha Drone gucunga umutekano wo mu muhanda
Lt Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera agirwa General
Perezida Chakwera yategetse ko ingabo za Malawi ziri muri RDC zitahuka vuba
Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Phl63 Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

What Are The Best Online Spins To Play In Ireland 2023

May 28, 2024

Windows Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

No Deposit Bonus Pokies Online

May 28, 2024
Imyidagaduro

Mumporeze Adeline wakuze afite inzozi zo gukina Filime yatangiye gukora ize bwite

October 17, 2023

What Is The Best Online Live Blackjack Casino For Players In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?