SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Andi makuru

Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 28, 2025
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma  y’amezi 6 agiye  kwongera kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi ruzaba “mu minsi iri imbere” yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.

Muri gahunda y’uruzinduko rw’uyu musirikare, harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.

Gen Muhoozi yashimangiye aya makuru, ayasangiza (repost) abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma atangaza ubutumwa bw’uru ruzinduko.

Muri ubu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, uyu musirikare yagize ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi yanditse ubundi butumwa mu Cyongereza, asobanurira abatumva Ikinyarwanda, ati “Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka.”

CDF w’u Rwanda uvugwa Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Uyu musirikare aheruka mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Umuhanzi Rapper Man wo mu itsinda Folk Imena yashyize hanze indirimbo yise ‘Turahari “ yitiriye EP ye
Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda
#Kwibuka30 :Perezida Paul Kagame na Madamu batangije icyunamo bacana urumuri rw’icyizere (Amafoto)
Umuramyi Emmy yongeye gushimira mu ndirimbo ye nshya yise ku birenge bya Yesu (Video)
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Easiest Casino Games To Win Big In Ireland

May 28, 2024

Murka Casino Games

May 28, 2024

Free Play Bonus Buy Slots

February 25, 2025

Add Card No Deposit Bonus 2025

February 25, 2025

How To Win At Australian Roulette

September 5, 2023

Top Online Pokies And Casinos In New Zealand Legal

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?