SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umwami Charles wa III w’ubwongereza yajyanywe mu bitaro kubera Prostate
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Umwami Charles wa III w’ubwongereza yajyanywe mu bitaro kubera Prostate
Utuntu n'utundi

Umwami Charles wa III w’ubwongereza yajyanywe mu bitaro kubera Prostate

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/06 at 10:14 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko umwami Charles III yasanganywe indwara ya Cancer, akaba yahise atangira kwitabwaho, ku buryo yabaye ahagaritse inshingano zatumaga agaragara mu ruhame.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingoro y’Umwami kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, nyuma y’iminsi micye Charles III ajyanywe mu Bitaro kuvurwa Prostate.

Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa cyo kuvurwa giherutse kuba ari cyo cyagaragaje ko arwaye Cancer, gusa ntihatangazwa ubwoko bw’iyi ndwara.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Nyiricyubahiro uyu munsi yatangiye ingengabihe ihoraho y’ubuvuzi, kandi muri icyo gihe yasabwe n’abaganga kuba ahagaritse inshingano zatumaga ajya mu ruhame.”

Ubwami bw’u Bwongereza bukomeza buvuga ko ariko muri icyo gihe Umwami azakomeza inshingano z’Igihugu ndetse no kuzuza izindi nshingano z’Ubwami.

Muri iri tangazo kandi, Umwami yaboneyeho gushimira itsinda ry’abaganga be, batumye igikorwa aherutse gukorerwa cy’ubuvuzi kigenda neza.

Riti “Akomeje kwishimira ubuvuzi ahabwa kandi yizeye kongera kugaruka mu nshingano zituma agaragara mu ruhame mu gihe cya vuba gishoboka.”

Iri tangazo risoza rivuga ko Umwami yifuje gusangiza abantu iby’iyi ndwara bamusanzemo, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibihuha n’amakuru atari yo, kandi ko binahumuriza abandi bose ku Isi barwaye indwara ya Concer.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

January 14, 2025
Imyidagaduro

Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe na Harmonize

May 27, 2024
Andi makuru

Munyakazi Sadate yongeye gucyeza inkotanyi zatumye yongera kwiyubaka akaba uwo ariwe ubu

April 30, 2025
Andi makuru

Abasirikare b’Abarundi bavuye mu butumwa muri somalia barishyuza imishahara y’amezi menshi

March 10, 2025
Andi makuru

Umujyanama wa Diamond ari i Kigali mu biganiro na 1:55AM

April 25, 2025
Imyidagaduro

Niger: Igisirikare cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi

July 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?