Abashakashatsi bagizwe ahanini n’itsinda rigari ry’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibijyanye n’isanzure batangiye gukora igerageza ry’ibanze kuri internet yo mu bwoko bwa 6G.
Amakuru yashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki 26 Mata mu 2023, avuga ko aba bashakashatsi ari bwo bagerageje bwa mbere ikoreshwa rya internet ya 6G yitezweho kuzaba yihuta cyane ugereranyije na 5G ndetse ikazaba ifite umwihariko wo gufungura vuba ibijyanye n’amafoto n’amashusho.
Muri iri geregeza umuvuduko w’iyi internet ya 6G wageze kuri 100GB ku isegonda ariko bikaba byitezwe ko mu gihe yamara kunozwa neza uyu muvuduko wazamuka ukagera kuri 1000GB ku isegonda.
Itsinda ry’abashakashatsi riri gukora kuri iyi internet rivuga ko izifashishwa cyane mu itumanaho ry’abantu bazajya ku Kwezi n’abazajya kuri Mars ndetse ikazakoreshwa cyane mu bijyanye n’ibyogajuru.
Nubwo hataramenyekana igihe iyi internet ya 6G izashyirirwa ku isoko, izaba isimbuye iya 5G igezweho ubu.
Muri Mutarama mu 2023 nibwo u Bushinwa bwatangaje ko imwe mu ntego bufite uyu mwaka mu bijyanye n’ikoranabuhanga ari ugukora internet yo mu bwoko bwa 6G ku buryo 2023 izarangira hari aho iki gihugu kigeze hafatika.