Aline Gahongayire ufite ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yafashije Cindy Marvine kwinjira mu muziki ndetse amwizeza kumuba hafi.
Cindy Marvine yatangarije Ahupa Radio ko yakuze yifuza uwamufasha kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko bikaba inzira ndende y’inzitane. Ntiyacitse intege kuko yakuze akunda umuziki wa Aline Gahongayire akifuza uko yamugeraho na byo bikagorana.
Ati ”Nakabije inzozi mu buzima bwanjye. Gukorana indirimbo yitwa ’Wondekura Norwa’ na Aline Gahongayire ni ibitangaza, ndashima Imana. Nakuze ndi umufana we ku buryo kuba yaranyemereye kumba hafi, akajya angira inama mu buzima bwanjye bw’ubuhanzi ari iby’agaciro”.
Aline Gahongayire uri ku Mugabane w’u Burayi, mu Bufaransa, ku mpamvu yirinze kuvuga ko gufasha abahanzi binjira mu muziki ari umugisha kuko ukuboko gutanga kugira umugisha kurusha ukwakira.
Ati ”Namufashije kwinjira mu muziki ariko nzamuba hafi mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no mu muziki.”
Gahongayire yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira itafari ku rugendo rw’abandi banyempano nk’imwe mu ntego yihaye.
Ati “Muri iki gihe, ndashaka gushyira imbaraga mu gufasha abakiri bato mu muziki ku buryo na bo impano zabo zigaragara. Gutangira umuziki byaturutse ku gushyigikirwa n’umuryango wanjye, nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, rero Cindy natangiye kumufasha muri ubwo buryo.”
Muri uru rugendo rushya Cindy Marvine yatangiye, yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire, ikaba yarafatiwe amashusho mu Karere ka Bugesera. Yagiye hanze tariki ya 22 Mutarama 2024.
Cindy Marvine yavuze ko afatanyije na Gahongayire banditse iyi ndirimbo ‘‘mu rwego rwo kuvuga gukomera kw’Imana n’ibyo yadukoreye byo gushima.”