SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cindy Marvine yafashijwe na Aline Gahongayire gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Wondekura Norwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Cindy Marvine yafashijwe na Aline Gahongayire gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Wondekura Norwa
Iyobokamana

Cindy Marvine yafashijwe na Aline Gahongayire gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Wondekura Norwa

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 24, 2024
Share
SHARE

Aline Gahongayire ufite ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yafashije Cindy Marvine kwinjira mu muziki ndetse amwizeza kumuba hafi.

Cindy Marvine yatangarije Ahupa Radio ko yakuze yifuza uwamufasha kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko bikaba inzira ndende y’inzitane. Ntiyacitse intege kuko yakuze akunda umuziki wa Aline Gahongayire akifuza uko yamugeraho na byo bikagorana.

Ati ”Nakabije inzozi mu buzima bwanjye. Gukorana indirimbo yitwa ’Wondekura Norwa’ na Aline Gahongayire ni ibitangaza, ndashima Imana. Nakuze ndi umufana we ku buryo kuba yaranyemereye kumba hafi, akajya angira inama mu buzima bwanjye bw’ubuhanzi ari iby’agaciro”.

Aline Gahongayire uri ku Mugabane w’u Burayi, mu Bufaransa, ku mpamvu yirinze kuvuga ko gufasha abahanzi binjira mu muziki ari umugisha kuko ukuboko gutanga kugira umugisha kurusha ukwakira.

Ati ”Namufashije kwinjira mu muziki ariko nzamuba hafi mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no mu muziki.”
Gahongayire yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira itafari ku rugendo rw’abandi banyempano nk’imwe mu ntego yihaye.
Ati “Muri iki gihe, ndashaka gushyira imbaraga mu gufasha abakiri bato mu muziki ku buryo na bo impano zabo zigaragara. Gutangira umuziki byaturutse ku gushyigikirwa n’umuryango wanjye, nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, rero Cindy natangiye kumufasha muri ubwo buryo.”

Muri uru rugendo rushya Cindy Marvine yatangiye, yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire, ikaba yarafatiwe amashusho mu Karere ka Bugesera. Yagiye hanze tariki ya 22 Mutarama 2024.

Cindy Marvine yavuze ko afatanyije na Gahongayire banditse iyi ndirimbo ‘‘mu rwego rwo kuvuga gukomera kw’Imana n’ibyo yadukoreye byo gushima.”

Israel Mbonyi yageze I Kigali yishimira uko yakiriwe n’Abanyakenya
Jado Sinza na Zoravo bahembuye imitima y’abakristo bitabiriye igitaramo cya Redemption Live Concert
Pastor Amani Stephan yahuje imbaraga na Incense of Praise na Alexis Nkomezi bakorana indirimbo bise” Yesu Ndaguhimbaza
Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka
Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Thunder Pyramid Casino

May 28, 2024

Real Slot Machines Online

May 28, 2024
Imikino

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

May 14, 2025

365 Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Similar To Thepokies Net

May 28, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”

March 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?