SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: August 13, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III wa Eswatini uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Mswati III yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024. Yageze mu Rwanda i Kigali tariki 10 Kanama, yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umwami Mswati III yagaragaye mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku meza.

Biteganyijwe ko kuri uyu Kabiri Perezida Kagame agirana ibiganiro na Mswati III, ndetse hagasinywa amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Eswatini.

Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

Akigera ku cyicaro cya Irembo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Mu biganiro byamaze iminota isaga 30, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Eswatini bisanganywe umubano n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye cyane cyane mu bijyanye no kugorora imfungwa n’abagororwa.

Mu 2023 Itsinda ry’abayobozi bo mu nzego z’umutekano za Eswatini ririmo Komiseri Mukuru w’Amagereza muri ubwo bwami, Phindile Nomvula Dlamini, ryagiriye uruzundiko rw’icyumweru mu Rwanda mu kurwigiraho imikorere y’amagereza, hanakomezwa imikoranire myiza y’ibihugu byombi.

Muri uwo mwaka kandi Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ingabo n’umutekano muri Minisiteri y’Ingabo ya Eswatini, Igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana Fakudze bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura.

Aba bayobozi b’Ingabo za Eswatini kandi bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda. Bagejejweho ikiganiro cyibanze ku kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda hamwe n’umutekano mu karere.

Mu ruzinduko rwabo, igikomangoma Sicalo Dlamini hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana banasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Abayobozi ba NBA Africa na BAL
Diamond yagarutse i Kigali
Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo
FARDC ikomeje gukubitwa inshuro na M23 nyuma yo guta muri yombi abasirikare bayo
Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Play Card Games No Deposit Ireland

November 17, 2018

Top 10 Online Casinos Ie

September 14, 2018

Casino San Pablo Au

September 5, 2023

Free 100 Casino Chip Australia

February 25, 2025

Web Gambling Ie

October 23, 2018

Usd 25 Sign Up Bonus Instant Withdraw

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?