Kuva ku biryo bya Kinyarwanda, ibyo muri Afurika kugeza ku ndyo zo muri Aziya ni byo uzasanga muri La Creola Restaurant & Lounge kuri ‘Sunday Brunch & Sunset Vibes ’ iba buri cyumweru.
Iyi ni imwe muri Restaurant zo mu Mujyi wa Kigali ikunzwe n’abatari bake kubera ubwiza buyitatse, serivisi nziza abayikoramo baha abayigana ndetse n’umwihariko w’amafunguro y’ubwoko butandukanye.
La Creola Restaurant & Lounge isanzwe itanga serivisi zitandukanye zituma uyikandagiyemo ahora yifuza gusubirayo by’umwihariko ibijyanye n’amafunguro nka ‘Business Lunch’.
Imwe muri serivisi yatuma wishimira kuba muri iyi hoteli ni ‘Sunday brunch’ iba buri cyumweru kuva Saa Tanu n’igice kugeza Saa Kumi n’igice aho usangira n’abawe nta gihunga cy’amasaha n’amafaranga.
Ubusanzwe ‘brunch’ ni gahunda ikorwa na hoteli na resitora zitandukanye aho hategurwa amafunguro n’ibinyobwa, kuva saa Yine kugeza Saa Kumi abantu bafungura nta kibatangira.
Iyo muri La Creola Restaurant & Lounge ni akarusho kuko ubasha kubona amahitamo atandukanye bitewe no kuba hari resitora zitunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye.
Abitabiriye brunch yo muri muri La Creola Restaurant & Lounge bakunda amafunguro n’inteko zo muri Aziya nabo ntabwo bibagiranye kuko muri la Creola bafite abakozi bazobereye muri izi nteko.
Aya mafunguro kandi aherekezwa n’ibinyobwa byo mu bwoko butandukanye ufata ibyo ushaka bitewe n’amahitamo yawe haba ibisembuye n’ibidasembuye.
Kwitabira iyi ‘Sunday brunch’ ku muntu mukuru ni ukwishyura 25 000Frw naho umwana uri munsi y’imyaka 12 akishyura 15 000Frw agafata ibyo ashaka byose muri aya masaha yose nta kimutangira.
Nk’uko tubizi ku Cyumweru aba ari umunsi wahariwe umuryango aho wishimana n’abawe uruhuka iminsi yose uba umaze ukora, iki ni igitekerezo cyiza cyo kujya aha hantu kuko harisanzuye mwabona umwanya wo kwishimisha n’inshuti n’imiryango.
Ubusanzwe La Creola Restaurant&Lounge izwiho kugira abakozi b’inararibonye haba mu gutunganya ibyo kurya , kunywa ndetse no kwakira ababagana.
Izwiho ubuhanga mu bijyanye no guteka aho bafite ubunararibonye mu gutegura amafunguro yo muri Afurika ndetse nayo muri aziya ndetse bakagira nabahaga mu kubategurira icyo kunywa mu buryo bugezweho ,Tutibagiwe no kwakira Ibirori bitandukanye .
La Creola Restaurant&Lounge iherereye ku kimuhurura munsi ya Minisiteri y’ubutabera ku muhanda KG 28 Ave, wanabahamagara kuri numero 0793084995