Umuhanzi Joshua Giribambe uzwi nka Jowest muri muzika amaze iminsi yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
Ni ibyaha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye yatangarije itangazamakuru ko yabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu Ukwakira 2022.
Ni ibyaha byose bivugwa ko uyu muhanzi yabikoreye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro Akagali ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.
Amakuru dufitiye gihamya ni uko dosiye y’uyu muhanzi yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 6 Gashyantare 2023 ndetse ikaba yararegewe Urukiko.
Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu musore yitabye Urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hakaba hategerejwe isomwa ry’imyanzuro y’umucamanza.
Jowest ni umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’. ‘Saye’, ‘Pizza’, n’izindi.
Abajyanama b’uyu muhanzi IT Entertainment bavuga ko yatawe muri yombi mu gihe yitegurara gushyira hanze indirimbo yakoranye na Papa Cyangwe.