SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Moshions yongeye kuvugisha abatari bakeya ku Mbuga nkoranyambaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Moshions yongeye kuvugisha abatari bakeya ku Mbuga nkoranyambaga
Imyidagaduro

Moshions yongeye kuvugisha abatari bakeya ku Mbuga nkoranyambaga

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 11, 2023
Share
SHARE

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto ahagaze ahitegeye umunara wa ‘Tour Eiffel’ acigatiye isigara (itabi) arenzaho amagambo agira ati “Indaya i Paris”.

Ni ifoto yahise isamirwa hejuru n’abatari bake bataribagirwa amashusho ye amaze iminsi abica muri telefone zabo aho biboneye n’amaso amashusho uyu musore ari gusambana n’abandi basore.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto harimo abagaragarizaga Turahirwa ko bamukunda ndetse bamushyigikiye nubwo akomeje kuvugwaho inkuru mbi.

Ku rundi ruhande hari abarubiye bamubwiza ukuri ko batishimiye imyitwarire ye ndetse bamugaragriza ko akwiye guhinduka.

Aba usanga bahuje ibitekerezo n’abamusaba kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza akongera agasubira guhanga amaso umuremyi yahoze aririmba muri korali.

Bake bagerageje kuvugira Turahirwa, bagiye bakira ubutumwa bubuka inabi bubagaragariza ko bari gushyigikira ikibi kandi atari ko byagakwiye.

Uwitwa Escafifi Esther mu butumwa yegeneye Turahirwa yagize ati “Yesu Kristo waririmbiraga muri korali aracyagukunda, Papa wawe aracyagusengera kandi Imana izakwiyereka nanone.”

Uwiyise Sandra Doroka we yagize ati “Eeeh muraho, nonese rata uba wumva nta kibazo? Ndikwibariza ntumputaze!”

Manzi Fighter we yagize ati “Ndabona uri kwagura Imbibi musore, iyaba wabikoraga ntubishyire ku karubanda ntacyo byari bidutwaye arega!”

Peru Gato yagize ati “Ntabwo nari nzi ko abantu bashyigikira umuntu nk’aho ari gukora neza. Narumiwe! Reka tuvugishe ukuri njyewe ntabwo ndi umuntu uryamana n’abo bahuje ibitsina, ntabwo mbyemera kuko atari byiza, none ni gute abantu bamwe na bamwe bashyigikira umuntu bamutera imbaraga mu byaha akora?”.

Ni impaka zivutse nyuma y’uko mu minsi ishize Turahirwa yashyize hanze amashusho ari gusambana n’abandi basore, aha akaba yaraniyemereye ko ari we uyagaragaramo.

Nyuma y’uko hasakaye aya mashusho, hagiye hanze amafoto agaragaza uwo bikekwa ko ari Turahirwa yambaye ubusa buri buri ndetse kugeza iyi saha ntabwo arigera ahakana ko ayo mafoto atari aye.

Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)
Big Fizzo yinjiye mu bucuruzi bwa Restaurant
Umuhanzi Uptown The Maskking wo muri Nigeria arifuza gukorana indirimbo na Bruce Melodie na Davis D
Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano
Tecno na MTN byashyize kw’Isoko telefone nshya ya Tecno Camon 40 (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

June 3, 2025
Imikino

U Rwanda rwaburiye Congo na Loni ku gukomeza gukerensa FDLR

January 16, 2019

New Ie Virtual Casinos With No Deposit Bonuses

May 28, 2024

Are There Pokies At Bradbury Catholic Club

September 5, 2023

Vip Casino Bonus Codes

May 28, 2024

Voltslot Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?