SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho
Andi makuruIyobokamana

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 22, 2025
Share
SHARE

Vatican yatangaje ko umuhango wo gushyingura uwari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, uzaba ku wa 26 Mata 2025 Saa Yine.

Urupfu rwa Papa Francis wari umaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi rwamenyekanye ku wa 21 Mata 2025. Yazize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko no guhagarara k’umutima.

Kuri ubu aba-Cardinal bose berekeje i Vatican aho biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Mata, bagomba guhura kugira ngo bategure umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Vatican kandi yagaragaje amafoto y’umurambo wa Papa Francis mu isanduku ifunguye. Yagaragaye yambaye ikanzu y’iroza, ingofero ndetse n’ishapure mu kiganza.

Kugeza ubu umurambo wa Papa Francis uri muri Chapelle ya Santa Marta aho yari yariyemeje kuba mu myaka 12 amaze ku bushumba bukuru bwa Kiliziya.

Biteganyijwe ko arajyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ku wa 24 Mata 2025, aho umurambo we uzaguma kugeza ku munsi wo gushyingura.

Abayobozi batandukanye ku Isi bamaze kwemeza ko bazitabira igikorwa cyo gushyingura Papa Francis, barimo nka Perezida wa Argentine, Javier Milei, Donald Trump na we yatangaje ko azerekeza i Vatican ari kumwe n’umugore we Melania Trump.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Volodymyr Zelensky wa Ukraine n’abandi bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

 

 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinyamakur The Guardian
Ghana: Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rikomeje guteza impagarara
BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu
Tems na Ayra Starr bakomeje kwigarurira urubuga rwa Spotify
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Real Money Pokies Sign Up Bonus

May 28, 2024

Almere Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Casino Licenses Au

September 5, 2023

Mond Casino Promo Code

May 28, 2024

Lyckybull Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Jonh Vegas Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?