Bamwe mu bacuruza inyama z’ibinono mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bararira ayo kwarika nyuma y’uko babujijwe kujya babicururiza mu nzu zagenewe gucururizwamo inyama.
Ibi babitangaje nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge,Ihiganwa no kurengera umuguzi (RICA),gishyiriyeho amabwiriza y’uko ibinono bidakwiriwe kugurishirizwa ahacururizwa izindi nyama ku masoko kuko biba bitujuje ubuziranenge.
Bayingana Faustin wacuruzaga inyama zirimo n’ibinono, yagize ati “Batubujije kuzicururiza aho izindi ziba ziri ngo ibinono biba bifite umwanda. Ubu iyo bagufashe ubifite baraguhana.”
Uwamariya Jeannette na we ucuruza inyama yavuze ko RICA yari ikwiriye kubashakira ubundi buryo bajya bagurishamo izi nyama z’ibinono kuko zifite abakunzi benshi.
Ati “ Baturebeye ubundi buryo twajya tuzigurishamo cyangwa bakatubwira uko twajya tubigenza kugira ngo tuzicuruze wenda tutazegeranyije n’izindi byadufasha .”
Mukabagire Eveliene ukora mu ishami rishinzwe kwandika no gutanga ibyangombwa muri RICA, yavuze ko ibinono uburyo bitegurwa ngo bicuruzwe, biba bitujuje ubuziranenge.

Abacuruzi b’ibinono bararira ayo kwarika
14-01-2024 – saa 08:55, Thamimu Hakizimana

Ati “ Impamvu ibinono bitajya muri boucherie n’uko kugeza uyu munsi biba bidatunganyije neza […] Uyu munsi nta hantu hahari hemewe hazwi hatunganyirizwa ibinono, rero mu gihe aho hantu ntaho ntabwo twabyemerera kujya muri boucherie.”
Yongeyeho ko mu gihe hazaba hari ahantu ibinono byatunganyirizwa bakizera ubuziranenge bw’ibinono a urwego rubishinzwe ruzabirebaho bigakomorerwa.
Ibinono bikundwa n’abaguzi cyane cyane ababyifashisha mu guteka isombe.