SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Stephen Rwamurangwa n’umushoramari Dubai Batawe muri Yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Stephen Rwamurangwa n’umushoramari Dubai Batawe muri Yombi
Andi makuru

Stephen Rwamurangwa n’umushoramari Dubai Batawe muri Yombi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/20 at 12:22 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa ‘Dubai’ bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Mu bafunzwe kandi harimo umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko hari abayobozi bane n’umunyemari batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu myubakire mibi y’umudugudu wo ‘Kwa Dubai’.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Izi nzu uko ari 114 abantu baziguze nk’abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zishira, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw.

Iby’uwo mudugudu byatangiye kuvugwa cyane mu kwezi gushize ubwo bamwe mu bawutuye batabazaga, bavuga ko inzu zigiye kubagwaho kubera uburyo zubatse nabi.

Abahanga mu by’ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize bwatangaje ko abaturage bari muri uwo mudugudu basabwe kwimuka, kugira ngo inzu zitabagwaho.

Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aherutse kuvuga ko ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano, bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

Biravugwa ko abatawe muri yombi bari abayobozi ubwo uwo mudugudu wubakwaga, ari nabo batanze uburenganzira kugira ngo uwo mudugudu wubakwe.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi . Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Nsanzabera Jean Paul April 20, 2023 April 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ne-yo yiseguye kubabajwe n’amagambo yavuze kubaryamana bahuje ibitsina

August 9, 2023
Andi makuru

Amahoro Industries Ltd ,KTN Rwanda na bandi benshi begukanye ibihembo bya KIMFEST Awards 2023 (Amafoto )

June 5, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rwagombaga kuba uyu munsi rwimuwe

March 9, 2023
Andi makuru

Perezida wa Sunrise FC yavuze ko bari bibeshye k’umutoza!

November 6, 2023
Utuntu n'utundi

Umusirikare w’u Burusiya Ukraine iherutse kuvuga ko yishe yagaragaye ari muzima

September 27, 2023
Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa ryataramiye benshi barimo Perezida Kagame na Madamu mu gitaramo inkuru ya 30 (Amafoto)

March 24, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?