Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe yamaze gusohoka muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere nyuma y’igihe afunzwe kubera icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 750 Frw ku wa 19 Werurwe 2024.
Guhanishwa igihano gisubitse byari bisobanuye ko uwari ufunzwe agomba gusohoka muri Gereza akarangiriza igihano cye hanze.
Apôtre Yongwe yafunguwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2024, cyane ko ubwo Urukiko rwasomaga urubanza rwagaragaje ko hari ikibazo cy’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritari riri gukora neza, byatumye basoma urubanza ariko icyemezo nticyahita gishyirwamo mu mwanzuro w’urubanza.
Ubwo yarekurwaga yahise aganira n’itangazamakuru agaragaza ko nyuma yo guhanirwa ibikorwa bishingiye ku byo yizera, na we agiye guhindura uburyo abikoramo kandi ko ibiganiro bitari ngombwa atazongera kubikora.
Ati “Bibiliya iravuga ngo kera nkiri umwana muto navugaga nk’abana bato ariko maze gukura ntagira kuvuga ibyo abantu bakuru. Rero amashusho atari ngombwa sinzayakora ariko abwiriza ubutumwa bwiza, yubaka abanyarwanda niteguye kuyakora.”
Apôtre Yongwe yagaragaje ko ibijyanye n’amaturo yemewe ariko ko igikwiye gukorwa ari uguhindura umurongo wo kubikoramo kuko no muri gereza batura.
Ati “Amaturo aremewe ku Isi hose, na hariya twari turi ituro riratangwa. Ikibazo si amaturo ahubwo umurongo ritangwamo ni uwuhe, uwo abapasitori bariha ni uwuhe. Amaturo nta muntu uyabuza kuko no mu ndahiro narahiye birimo.”
Yongeye gushima imbabazi yahawe ariko kandi asaba abakirisitu gukomeza gusenga no kwizera Imana.
Apôtre Yongwe yashimangiye ko mu gihe cy’amezi atanu amaze muri gereza akuyeyo ububyutse bukomeye bushingiye no ku biterane yari amazemo iminsi byafashije benshi.
Ati “Kuva nahagera, nasibaga umunsi umwe undi nkaba mfite igiterane, ibiterane mu gitondo, ku cyumweru, ku wa gatatu, ku wa kane no ku wa kabiri.”
“Ni hantu washoboraga kubwiriza ukabona abantu 300 cyangwa 500 barihannye, ni ikintu gikomeye utasuzugura kandi numvaga ko ndi mu murimo w’Imana.”
Yagaragaje ko atigeze ahinduka kubera gufungwa ahubwo ko agikomeje umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
Ati “Yongwe ni wa wundi […]ndacyababwira ko Imana ikiza, ishoboye kandi ndacyabwiriza ubutumwa bwiza ariko icyo nkuye hano ni ububyutse bukomeye. Nze kubaka ibyasenyutse no kubaka umuntu wa kristu.”
Apôtre Yongwe yatawe muri yombi bwa mbere ku wa 1 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.