SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abagore bo mu Rwanda Bashyizwe igorora na ABN nyuma yo kubazanira ibikoresha bigabanya ububabare mu gihe cy’Imihango
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Abagore bo mu Rwanda Bashyizwe igorora na ABN nyuma yo kubazanira ibikoresha bigabanya ububabare mu gihe cy’Imihango
Ubuzima

Abagore bo mu Rwanda Bashyizwe igorora na ABN nyuma yo kubazanira ibikoresha bigabanya ububabare mu gihe cy’Imihango

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/02 at 3:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma y’igihe  kinini mu Rwanda  havugwa  ibiciro ku bikoresho bikoreshwa n’abagore mu gihe cy’Iminsi yabo y’Imihango  ubu ibyishimo  ni  byinshi  ku bagore bahuraga n’ibibazo byo kuribwa mu gihe cy’imihango nyuma yuko Ahupa Business Network Ltd ibazaniye AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

Ubusanzwe mu gihe cy’ imihango abagore benshi bahura n’ ibibazo birimo uburibwe buturuka kuri ibyo bihe binjiramo buri kwezi.

Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe n’ umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n’ imyitwarire isanzwe. Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n’ ibindi bimenyetso ubundi biranga abarwayi nyamara mu gihe cyo kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima.

Iyi mihangayiko n’ ibibazo abari n’ abategarugori bahura nabyo muri ibyo bihe, usanga bamwe bakoresha uburyo butandukanye bashaka gukiza ubuzima bwabo kandi bushobora kugira n’ingaruka k’ubuzima bwabo burimo gukoresha imiti y’ibinini bitandukanye.

 

Kubera izo ngaruka zituruka ku binini byatumye abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa “AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga, gakoreshwa mu gihe cy’ imihango. Bagakoresha bakomeka  ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda kugira uburibwe n’ ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.

Aka gakoresho kamamaye kandi katabaye ubuzima bw’abatari bake mu gihe cy’imihango mu bihugu by’ amahanga, ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, Ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bw’ ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro cyihariye BTN yagiranye n’ umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd, Bwana Ahmed UWERA Pacifique,  yasobanuye icyabateye kuzana AdLife nka kamwe mu gakoresho gateguranywe ubuhanga kitabazwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango.

AHMED , yavuze kandi  ko intego nyamukuru yabo ari uguha abagore agaciro n’ubushobozi binyuze mu kubegereza  ibikoresho bibafasha mu gihe cy’ imihango, bigatuma bagira ubuzima bwiza aho kuzahazwa nayo.

Yagize ati: “Ibikoresho byo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango bya AdLife byatoranyijwe neza bitewe n’ ubushobozi n’ ubuziranenge bwabyo, bigamije kugira akamaro ku buzima bw’ abagore bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo”.

Magingo aya kubona AdLife period pain relief pads biroroshye kuko aho waba uri hose wazibona mu mafarumasi atandukanye no mu maguriro yo mu Rwanda hose ndetse no ku rubuga rwa  www.ahupa.store.

 

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul December 2, 2023 December 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025
Andi makuru

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

May 30, 2025
Ubukungu

Manzi ushinjwa kuriganya miliyari 13 Frw yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

August 28, 2024
Andi makuru

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo

July 29, 2024
Andi makuru

M23 yahanuye indi Drone ya FARDC

February 10, 2024
Imikino

Ibiciro byo kwinjira mu mukino usahuza Rayon Sports izasakiranamo Musanze FC byashyizwe hanze

October 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?