SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani
Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 17, 2025
Share
SHARE

 Umuhanzi w’umunya-Nigeria ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema yagarutse ku byamuvuzweho byo kuba yaba asenga satani ndetse akaba ananywa amaraso y’abantu.

Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Rema yavuze ko bimubabaza kubona hari abafana be bagenda bamuvaho kubera ibihuha by’uko yaba akorana n’Illuminati, asenga Satani cyangwa se anywa amaraso.

Mu magambo ye yuzuye agahinda, Rema yagize ati: “Hari inkuru z’ibinyoma zimvugwaho ko ndi muri Illuminati, ko nsenga Satani ndetse nywa n’amaraso. Ibi bituma mbura bamwe mu bafana banjye bagira ukwemera guke, bagahita bizera ibyo bumvise batabanje gukemanga.”

Rema yavuze ko urunigi akunze kwambara rufite agaciro gakomeye kuri we kuko arushimira se na musaza we bitabye Imana.

Ati: “Hari ibihe bikomeye nagiye nshamo mu buzima, byahinduye ubuzima bwanjye. Rero, uru runigi nambara buri gihe kuko sinshaka kwibagirwa aho navuye. Nubwo nabona ibishimisha cyangwa nkabaho nk’icyamamare, buri gihe nzirikana ibihe bikomeye nanyuzemo kuko hari abantu benshi babyibagirwa.”

Uyu muhanzi yanagarutse ku bibazo byugarije igihugu cye, avuga ko abanya-Nigeria benshi batakaza icyizere cy’ejo hazaza ndetse bamwe bagacika intege.

Rema yahishuye ko nubwo ibihuha bimugiraho ingaruka, azakomeza guharanira gutanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats no gukomeza guhagararira umuco wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

 

Producer Prince Kiiz yiyomoye kuri Country Records ajya gushinga iye studio
Amazina y’ubuheta bwa Rihanna akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Umuhanzi Mc Glizzy arasaba abafite bahuriye n’umuziki kwibuka abahanzi bakiri kuzamuka
Abanyarubavu bayunzwe n’igitaramo cya Tour du Rwanda Festival cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye (Amafoto)
Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo  yise inkuru ya Rusine II ivuga ku buzima bwe nyuma yo gushaka
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Best Online Pokies In Australia With Bonus Offers

September 5, 2023

Free Blackjack Win Real Money No Deposit Ireland

May 28, 2024

Gods Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Spinbetter Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024
Imyidagaduro

Medjo Daba wakuze yumva azaconga ruhago yakoranye indirimbo na Mico The Best (Video )

July 30, 2024

Betspino Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?