SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo
Andi makuru

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 29, 2024
Share
SHARE

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Michael Polansky, bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 yabitangarije Minisitiri bw’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal, ubwo bahuriraga mu Mikino ya Olempike iri kubera muri iki gihugu guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2024. Uyu muhanzikazi ari no mu baririmbye mu birori byo gutangiza iyi mikino.

Mu mashusho yakwirakwiye aturutse ku rukuta rwa TikTok rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, agaragaza uyu muhanzi amubwira ati “Uyu ni fiancé wanjye.’’

Gaga na Polansky batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020 ndetse icyo gihe bagaragaye bari gusomana mu Mujyi wa Las Vegas, ubwo bizihizaga gutangira umwaka mushya. Nyuma y’ibyumweru bike bongeye kugaragara muri Miami muri Super Bowl 2020 bahuje urugwiro.

Inshuti za hafi z’aba bombi zabwiye PEOPLE icyo gihe, ko babanaga mu nzu mu bihe bya Guma mu rugo mu gihe cya COVID-19.

Muri Mutarama 2021 ubwo Lady Gaga yaririmbaga mu irahira rya Perezida Joe Biden ryabereye i Washington D.C, umukunzi we yari yamuherekeje. Icyo gihe yabwiye abari hafi y’urubyiniro ko ari ‘umukunzi we’.

Mu Ugushyingo 2021 People  yabwiwe n’abantu ba hafi b’aba bombi ko n’ubwo batahise bamwikana impeta y’urukundo hutihuti, bitwaraga nk’abashyingiranywe. Ubu bafatanya mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubugiraneza.

Mu Ukwakira umwaka ushize Gaga na Polansky batunguranye mu birori bya ‘After party’ bya ‘Saturday Night Live’ icyo gihe bongera guhamya ko bakundana urutari urumamo. Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Lady Gaga yizihizaga imyaka 38 basohokanye ahitwa Giorgio Baldi i Santa Monica muri Califorania.

Gaga yari yarambitswe impeta y’urukundo na Christian Carino. Aba bombi baje gutandukana mu ntangiro za 2019 nyuma y’imyaka ibiri bakundana. Mu 2015 nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo na Taylor Kinney uzwi muri Hollywood ariko nyuma y’umwaka umwe baratandukana.

Monusco yemeje amakuru yikomereka ry”abasirikare bayo 9 ku rugamba na M23
Umunyarwandakazi Dj Alisha arakekwaho kuba kidobya mu rukundo rwa Zari na Shakib
DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda
DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abadepite barahiye (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

1:55AM yashyize umucyo ku bibazo bimaze iminsi bivugwamo

April 22, 2025

High Rollers Casino Game

May 28, 2024

Movie Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Joe Fortune Casino Bonus Code

May 28, 2024

Leiden Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Quick Spin Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?