Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka gutungurana igatsinda Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo ibitego 2-0,yatumye U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ku rutonde ngarukwezi rwa FIFA, rwisanga ku mwanya wa 133 ku Isi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ugushyingo 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.
Ni urutonde ruje gusanga Ikipe y’u Rwanda iheruka kugira umusaruro mwiza kuko yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mbere yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yabaye muri uku kwezi.
Kuba u Rwanda rwarabonye uwo musaruro kuri ibi bihugu byombi bisanzwe biri imbere yarwo, byaruhaye amahirwe yo kunguka amanota menshi no kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.
U Rwanda rwari ku mwanya wa 140 nyuma yo gutakaza umwanya umwe mu Ukwakira, rwanganyije na Zimbabwe ya 125 ndetse rutsinda Afurika y’Epfo ya 64 ku Isi.

Ukurikije ko imikino ibihugu byakinaga yari iy’amanota 25, ibyo byatumye Amavubi yunguka amanota 1.23 kuri Zimbabwe ndetse na 18.77 kuri Afurika y’Epfo. Ibyo byatumye amanota y’u Rwanda ava ku 1087.03 akagera kuri 1107.04, biruhesha kuzamuka imyanya irindwi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byazamutse cyane, aho uretse Ibirwa Comores byazamutse imyanya icyenda, Guinea-Bissau (ya 103) na Malaysia (ya 130) ari ibindi bihugu byazamutseho imyanya irindwi.
Argentine n’u Bufaransa byatakaje amanota mu mikino iheruka gukinwa, byagumye mu myanya ibiri ya mbere ku Isi mu gihe Brésil yitwaye nabi, yabaye iya gatanu, ibisikana n’u Bwongereza ndetse n’u Bubiligi byungutse umwanya umwe mu bihugu bitanu biyoboye urutonde.
Muri Afurika, ibihugu 10 bya mbere ni Maroc (ya 14 ku Isi), Sénégal (20), Tunisia (28), Algeria (30), Misiri (33), Nigeria (42), Cameroun (47), Côte d’Ivoire (51), Mali (52) na Burkina Faso (57).
Muri rusange, imikino mpuzamahanga 186 ni yo yakinwe mu Ugushyingo.
Urutonde rutaha ari na rwo rusoza umwaka wa 2023, ruzashyirwa ahagarara ku wa 21 Ukuboza.
