SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tour du Rwanda 2024 : Inzira n’amakipe azakina byamenyekanye!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tour du Rwanda 2024 : Inzira n’amakipe azakina byamenyekanye!
Imikino

Tour du Rwanda 2024 : Inzira n’amakipe azakina byamenyekanye!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/24 at 5:33 PM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

Amakipe 16 muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye, aho iri rushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizagera mu turere 21 kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Gashyantare.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu Tour du Rwanda  rya 2024 ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo, aho  amakipe azitabira Tour du Rwanda 2024, inzira izanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa riri mu ayoboye ku Mugabane wa Afurika.

Muri iki gikorwa habanje guha ikaze  Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), irangajwe imbere na Perezida wayo, Ndayishimiye Samson.

Tour du Rwanda iheruka kubona Umuyobozi wa Tekiniki mushya, Umufaransa Philippe Calliou, izaba ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari ku nshuro ya gatandatu ibaye iri ku rwego rwa 2,1.

Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko irushanwa ry’umwaka utaha rizaba ryihariye dore ko rizaba habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi mu 2025.

“Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kubanziriza Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika. Dufite gahunda yo kwerekana irushanwa ryose riri kuba, nyuma yo gukora igeragezwa ryagenze neza ubushize, tubifashijwemo na Canal+ na RBA.”Kamuzinzi Freddy aganira n’itangazamakuru

Yongeyeho ko amakipe 40 ari yo yasabye gukina iri rushanwa, ariko hatoranyijwe 20, arimo 16 yatangajwe kuri uyu mugoroba mu gihe andi azamenyekana bitarenze mu Ukuboza (hagati ya tariki ya 15 n’iya 20).

Undi mwihariko wa Tour du Rwanda 2024 urimo kuba ikinwamo gusiganwa n’ibihe ku makipe. Ikazagera mu ntara eshanu n’uturere 21 turimo aka Nyaruguru [i Kibeho] ku nshuro ya mbere.

Philippe Calliou uri gutegura Tour du Rwanda bwa mbere, akaba yari amenyerewe muri Tour de l’Avenir, yavuze ko yishimiye gukorera mu gihugu cyiza n’uburyo yakiriwe.

Yavuze ko mu gutoranya amakipe bagendeye ku guha umwanya amakipe yo muri Afurika nk’umugabane irushanwa rizaberaho ndetse no guha umwanya abareba isiganwa haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwemeza amakipe akomeye.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama FDB (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage) na Lottto Dstny (U Bubiligi).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na ICI CMC (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Amakipe azitabira iri siganwa rya 2024

Inzira za Tour du Rwanda 2024:

  • Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)
  • Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)
  • Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)
  • Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)
  • Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)
  • Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)
  • Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 142)
  • Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

You Might Also Like

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Muhire Jimmy November 24, 2023 November 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses batawe muri yombi

February 24, 2025
Utuntu n'utundi

Lagos : Abagabo bakekwaho icyaha cyo gukora inzoga zihenze cyane batawe muri yombi

June 10, 2024
Ikoranabuhanga

Emir wa Qatar yatanze u Rwanda ho umugabo w’uko Demokarasi Mvaburayi idakora hose

January 30, 2019
Imyidagaduro

Diamond Platnumz wasubiye Iwabo yijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

August 12, 2023
Imyidagaduro

Ikigo Bilt Llc cya Steve Harvey cyasinye amasezerano y’imikoranire na RDB

December 16, 2024
Andi makuru

Ed Sheeran yahishuye ko yarikuba akiri Imanzi iyo ataba umuhanzi

August 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?