Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball, yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera i Cairo mu Misiri, aho izahura n’iya Brésil ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A aho mu mikino ine yakinnye yatsinzemo ibiri ya Misiri na Mongolia, itsindwa indi ibiri y’u Budage n’u Bushinwa.
Muri rusange amakipe 10 ni yo yitabiriye iyi mikino, bityo u Rwanda rwabaye urwa gatatu mu itsinda A rukazahura na Brésil yabaye iya kabiri mu itsinda B. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023 saa 15:30.

Ikipe y’Igihugu isanzwe ari yo ya mbere muri Afurika bityo ikaba ikomeje gushaka uko yasigasira uyu mwanya.
ABAGABO BARIMO KURWANIRA UMWANYA
Mu cyiciro cy’abagabo, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe n’iya Misiri amaseti 3-0 (25-16, 25-16, 25-18). Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rutagera muri ¼ kuko rwabaye urwa gatatu inyuma ya Misiri ya mbere na Iraq ya kabiri.

Ibi byatumye kandi rujya mu makipe agomba guhatanira imyanya hagati y’uwa cyenda kugeza ku wa 13, aho igomba guhatanirwa n’amakipe atanu atarageze muri ¼ mu buryo bwo guhura hagati yayo.
Muri iyi mikino u Rwanda rurakina n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu saa 17:30, Tariki 16 Ugushyingo ruzakina na Algeria n’u Bwongereza, mu gihe tariki 17 Ugushyingo ruzasoza rukina n’u Buhinde saa 10:30.
