Robertinho Concalves da Carmo watozaga Simba n’umunyarwanda Corneille Hategekimana wongereraga ingufu abakinnyi birukanwe nyuma yo kwandagazwa na Yanga.
Aba bombi basezerewe na Simba SC nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize banyagiwe na mukeba Yanga ibitego 5-1.
Simba SC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze kumvikana gutandukana n’aba batoza, babashimira ibyo babagejejeho mu gihe bamaranye.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko impande zombi zemeranyijwe ku mwanzuro wafashwe kandi ikipe ifite abandi batoza bari kuyikurikirana mu gihe hagishakwa abandi bashya.

Riti “Ikipe ya Simba SC yumvikanye na Robertinho gusesa amasezerano bari bafitanye. Twanumvikanye kandi kuyasesa n’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ar iwe Corneille Hategekimana. Ubuyobozi burabashimira ku musanzu wabo ndetse burabifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya bazajyamo.”
“Mu gihe cy’inzibacyuho, ikipe izaba iri gutozwa na Daniel Cadena yungirijwe na Seleman Matola. Ubuyobozi kandi bwatangiye gahunda yo gushaka abatoza bashya mu gikorwa kizarangira vuba bidatinze.”

Robertinho yatangajwe nk’umutoza mushya wa Simba SC ku wa 3 Mutarama 2023, asimbuye Umwongereza Steven Polack wari umaze gusezera ku kazi.
Robertinho yatoje imikino 30 muri Simba SC kuva ayigezmo atsindamo 19, atsindwa enye ndetse anganya irindwi. We na Hategekimana, basize ikipe iri ku manya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 18, ruyobowe na Yanga SC ifite 21.
Muri Mutarama 2023 ni bwo ikipe ya Simba SC yatangaje umunya-Brazil watozaga Vipers muri Uganda, Robertinho nk’umutoza mushya wa yo.
Ubwo yari ageze muri iyi kipe, muri Nyakanga 2023 ni bwo yahise azana Hategekimana Corneille bakoranye muri Rayon Sports ngo aze kongera ingufu abakinnyi ba Simba SC.

Uyu mutoza w’imyaka 63 yatoje amakipe yo mu Karere arimo Rayon Sports, Gor Mahia, Vipers ndetse na Simba SC mu gihe Hategekimana Corneille, umuhanga mu kongerera abakinnyi imbaraga bakoranye muri Gikundiro, na we yageze muri Simba avuye muri AS Kigali.
