SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa
Imikino

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: March 20, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi hamwe na Amadou Gallo Fall, Perezida w’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na BAL ndetse no ku mikino ya nyuma y’iryo rushanwa izabera i Kigali kuva muri Gicurasi.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uwo mukino ku Mugabane wa Afurika.

Akamanzi afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball, akagira kandi n’inshingano zo gukomeza kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.

Imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kuzabera i Kigali hagati y’itariki ya 24 Gicurasi n’iya 1 Kamena 2024, ikazahuza amakipe umunani azaturuka mu mikino izabanza gukinirwa mu matsinda (conference) atatu azakinira mu bihugu bitandukanye.

Amakipe yashyinzwe muri Kalahari Conference azakinira muri SunBet Arena muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki ya 9-17 Werurwe, amakipe yo muri Nile Conference azakinira i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex kuva ku itariki 19-27 Mata 2024, mu gihe ayo muri Sahara Conference azakinira muri Dakar Arena muri Sénégal kuva ku itariki 4-12 Gicurasi 2023.

Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere azabona itike ya ¼, yose akaba atandatu, hanyuma kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali mu mikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani.

Ku itariki ya 19 Kamena 2023, nibwo u Rwanda na BAL bongereye amsezerano y’imikoranire yari yaratangiye mu 2021, aho yongeweho imyaka itanu, u Rwanda rukaba ruzajya rwakira imikino y’iryo rushanwa kugeza mu 2028.

Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu 2024, 2026 ndetse na 2028. Ni mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma (Conferences).

APR BBC yasubiriye REG BBC
Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL
Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike
Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”
Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Mrq Casino Login App Sign Up

May 28, 2024
Imyidagaduro

A$AP Rocky agiye gusubira mu nkiko

February 28, 2025

Sites Like Stake Com

May 28, 2024

American Casino Slots

May 28, 2024

What Are The No Deposit Paypal Casinos In Ireland

May 28, 2024

What Are The Best Online Casinos Offering Free Deposit Bonuses And No Download Pokies In Australia

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?