Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi hamwe na Amadou Gallo Fall, Perezida w’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na BAL ndetse no ku mikino ya nyuma y’iryo rushanwa izabera i Kigali kuva muri Gicurasi.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uwo mukino ku Mugabane wa Afurika.
Akamanzi afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball, akagira kandi n’inshingano zo gukomeza kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.
Imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kuzabera i Kigali hagati y’itariki ya 24 Gicurasi n’iya 1 Kamena 2024, ikazahuza amakipe umunani azaturuka mu mikino izabanza gukinirwa mu matsinda (conference) atatu azakinira mu bihugu bitandukanye.
Amakipe yashyinzwe muri Kalahari Conference azakinira muri SunBet Arena muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki ya 9-17 Werurwe, amakipe yo muri Nile Conference azakinira i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex kuva ku itariki 19-27 Mata 2024, mu gihe ayo muri Sahara Conference azakinira muri Dakar Arena muri Sénégal kuva ku itariki 4-12 Gicurasi 2023.
Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere azabona itike ya ¼, yose akaba atandatu, hanyuma kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali mu mikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani.
Ku itariki ya 19 Kamena 2023, nibwo u Rwanda na BAL bongereye amsezerano y’imikoranire yari yaratangiye mu 2021, aho yongeweho imyaka itanu, u Rwanda rukaba ruzajya rwakira imikino y’iryo rushanwa kugeza mu 2028.
Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu 2024, 2026 ndetse na 2028. Ni mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma (Conferences).